Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Ndayishimiye Yashyizeho Leta Nshya mu Burundi

Perezida wa Repubulika y’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, yaraye ashyizeho guverinoma ye ya mbere. Nk’uko bigaragara ku iteka, we na minisitiri w’intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, bashyizeho umukono ejo, iyi leta igizwe n’abaminisitiri 15. Batanu bari basanzwe muri guverinoma. Ni uw’imari ya leta, uw’uburezi, uw’ubuzima, uw’ibidukikije, n’uw’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba EAC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ni mushya: Ambasaderi Albert Shingiro wari usanzwe ahagarariye Uburundi mu Muryango w’Abibumbye. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano wa rubanda nawe ni mushya: Commissaire de Police Chef Gervais Ndirakobuca (uri ku rwego rwa jenerali). Kimwe na minisitiri w’intebe, nawe ari mu Barundi bafatiwe ibihano n’Ubulayi bwunze ubumwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Babarega guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Minisitiri w’ingabo z’igihugu nawe ni mushya kandi ni umusivili. Ni Ingenieur Alain-Tribert Mutabazi, wari usanzwe ari guverineri w’intara ya Kirundo.

Exit mobile version