Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yazamuye umuhungu we Brig. Muhoozi Kainerugaba amushyira ku ipeti rya General Major. Brig. Gen. Muhoozi Kainerugaba wahawe iri peti, afite imyaka 42, yazamuwe kimwe n’abandi basirikare 800.
General Major Muhoozi Kainerugaba, ni komanda w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda perezida, akaba yarakoze imyitozo ihambaye muri Uganda, Misiri, Afrika y’Epfo, mu Bwongereza ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
General Major Muhoozi yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1974, nk’uko ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kibyibutsa.
Mu bwana bwe, General Major Muhoozi yize amashuri muri Tanzania, Kenya na Suwede, nyuma Perezida Museveni amaze gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 ari nabwo yamugaruraga muri Uganda, yiga ku mashuri nka Kampala Parents School Kings College Buddo na St. Mary’s College Kisubi, arangiza ayisumbuye mu mwaka wa 1994.
Yatangiye ibya gisirikare mu mwaka wa 1994 nyuma yo kurangiza ayisumbuye. Yize kandi muri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 1998.
General Major Yinjiye mu gisirikari cya Uganda (UPDF) mu mwaka wa 1999.
Mu mwaka wa 2000 General Major Muhoozi yashyizwe mu bagomba kurinda se Perezida Museveni, akomeza kuzamurwa mu mapeti mu buryo budasanzwe kuko kuva mu mwaka wa 2001, Muhoozi yagizwe Majoro, mu mwaka wa 2008 agirwa Lieutenant Colonel, naho ubu akaba agejejwe ku ipeti rya General Major.
Byakunze kuvugwa ko Perezida Museveni yaba afite umugambi w’uko mu gihe yaba avuye ku butegetsi yazasimburwa n’umuhugu we.
Gusa General Major Muhoozi yarabihakanye avuga ko Uganda atari ubwami.
Museveni na we yabihakanye kenshi, ndetse anirukana Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Intebe kuko ngo yagendaga avuga ko Museveni arimo araharurira inzira umuhungu we ngo azamusimbure.
Source: Izuba Rirashe