Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame yungutse umwuzukuru. Twizere ko kuba SOGOKURU bizatuma yunamura icumu akibuka benshi yavukije uyu mugisha

Umuryango wa Perezida Kagame wungutse umwuzukuru. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda amaze gutangaza ko guhera ejo ku cyumweru umuryango we na Jeannette Kagame bafite umwuzukuru.

Bwana Kagame yashimiye umuryango w’umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, akoresheje impine z’amazina yabo ‘A&B’. Yongeyeho ati: “Iyo ari ubwa mbere [kugira umwuzukuru] bishimisha cyane kurushaho!”

Ange ni we mukobwa gusa mu bana bane ba Bwana Kagame. Yashakanye na Bertrand mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019.

Ku yandi makuru ya BBC, jya hano: www.bbc.com/gahuza

Exit mobile version