Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba anayobora umuryango w’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe, Perezida Paul Kagame, yatunguye abantu atangaza ko amatsiko gusa yamuteye gukoresha ibizamini bya DNA.
Ku itariki ya 30 Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro cy’ihariye na Jeunne Afrique, bamubajije ibibazo bitandukanye bagera naho bamubaza niba yarigeze gukoreshaho ibizamini bya DNA, ibizamini bikorwa n’abaganga binzobere ndetse bakanifashisha ibikoresho bigezweho kandi byizewe herekanwa amasano hagati y’abantu no kuvumbura abakoze ibyaha biciye mu gupima ibimenyetso byacyo, ahanini bibanda ku maraso, maze abatangariza ko amatsiko yamuteye gukora ibyo bizamini.
Asubiza umunyamakuru wa Jeune Afrique, Perezida Paul Kagame yagize ati: “Ubundi byari kuba ibanga ariko ndagusubiza. Narabikoze ariko nabikoreye amatsiko.”
Umunyamakuru yamubajije icyavuye muri ibyo bizamini maze Perezida kagame akomeza agira ati: “Nasanze ngizwe n’uruhurirane rw’abantu benshi, Abanyafurika, Abanyaburayi, Abo muri Aziya, Hutu, Tutsi n’abandi benshi. Nabarangwa n’ivangura cyangwa se irondaruhu, ntibavangura ADN. Ndi ikiremwa muntu ufata bagenzi banjye nk’ibiremwa muntu ntabwo nita ku myemerere y’uko umuntu yaremwe.”
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yanabajijwe ku ruzinduko rwa Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagiriye i Kigali ubwo yari yitabiriye inama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’. Yasubije umunyamakuru wa Jeunne Afrique ko ibyo ari ibibazo bireba Congo, cyane ko mu masezerano yo kwakira iriya nama harimo ko Mohammed “Mo” Ibrahim (Mo Ibrahim) yagombaga gutumira uwo ashatse.
Mu Rwanda hakaba hagiye kujya hapimirwa ibizamini kuri DNA, herekanwa amasano hagati y’abantu no kuvumbura abakoze ibyaha biciye mu gupima ibimenyetso byacyo, igikorwa kizatangira umwaka utaha.
Ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kandi hakaba hagiye kuzura inzu izakorerwamo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gushaka ibimenyetso bikoreshejwe siyansi n’ikoranabuhanga (Rwanda Forensic Laboratory), nacyo kikaba kizatangira mu mwaka utaha.
Source: https://www.touchrwanda.com/2018/06/perezida-paul-kagame-yahishuye-ko-yakoresheje-ibizamini-bya-dna/