Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu kwibuka Shimon Peres wigeze kuyobora Israel umaze imyaka ine yitabye Imana. Shimon Peres wigeze kuba Perezida wa Israel ndetse na Minisitiri w’Intebe inshuro ebyiri yikurikiranya yitabye Imana ku wa 28 Nzeri 2016 ku myaka 93 azize uburwayi.
Kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyabaye imbogamizi ku ngendo ku buryo abantu batagenderanirana, uyu muhango wo kumwibuka wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubutumwa bujyanye n’ibikorwa byamuranze mu buryo bw’amashusho bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse abayobozi batandukanye nabo batanga ubutumwa.
Muri bo harimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton; uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair; Igikomangoma cya Jordanie, Prince Hassan; uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Peres yabayeho akorera igihugu cye ndetse yimakaza amahoro n’ubufatanye bw’Isi mu kuyasakaza hose. Ati “Turibuka ko amahoro n’umutekano aribyo bisabwa mu mibereho myiza n’iterambere yaba muri Israel n’ahandi ku Isi.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko icyerekezo cya Peres mu bufatanye mpuzamahanga ari kimwe mu bifasha gutegura “ahazaza heza h’abana bacu”.
Yagize ati “Uyu munsi nifatanyije n’umuryango wa Peres mu kwibuka ibigwi by’uyu munyapolitiki wakoze benshi ku mutima binyuze mu rugero yatanze.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Peres yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’igihugu cye, atanga urugero ku byamuranze ari Minisitiri w’Ingabo muri Operation ya Entebbe mu 1976 ubwo ingabo za Israel [Israel Defense Forces – IDF] zagabaga igitero cy’amateka muri Uganda ku ngoma ya Idi Amin Dada mu kubohora abantu barenga 100 bari bigaruriwe n’ibyihebe by’Abanya-palestine bifatanyije n’ibyo mu Budage
Yavuze ko ku buyobozi bwa Yitzhak Rabin mu myaka 44 ishize, Shimon wari Minisitiri w’Ingabo yaharaniye ko hagira igikorwa mu “kurokora imbohe i Entebbe kandi amarira Shimon yarize ubwo umuvandimwe wanjye Yoni yapfaga n’ubu aracyankora ku mutima uyu munsi.”
Ingabo za Israel zigera ku ijana zari ziyobowe na Lt. Col. Yonatan Netanyahu uvukana na Benjamin Netanyahu nizo zagabye icyo gitero. Igitero cyamaze iminota 90, abakomando batanu ba Israel barakomereka ndetse uwari ubayoboye, Yonatan Netanyahu aricwa.
Soma: Uko byagenze ku ya 4 Nyakanga 1976 ubwo Israel yagabaga igitero muri Uganda
Hillary Clinton we yavuze ko Peres yari umuntu w’inshuti ye n’icyitegererezo kuri we n’umugabo we wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko Peres ari umuntu wari uzi ububi bw’intambara ku buryo ariyo mpamvu yashyize imbere gahunda zo kwimakaza amahoro.
Sarkozy wayoboye u Bufaransa, yagaragaje Peres nk’inshuti ye bwite, ndetse ko ibitekerezo byamurangaga Isi ibikumbuye. Ati “Twabuze umuyobozi ukomeye wayoboye mu nzira iganisha ku mahoro”.
Peres ufatwa nk’umwe mu bashinze Leta ya Israel mu 1948, yishwe n’uburwayi bwo kuva amaraso mu bwonko. Yaguye mu bitaro biri hafi y’Umujyi wa Tel Aviv, umuryango we umuri iruhande.
Yavutse mu 1923 i Vishnyeva muri Belarus ahahoze ari muri Pologne, yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel mu 1959.
Uyu mugabo wamaze imyaka 66 muri politiki, yakoze muri guverinoma 12 ndetse agira n’uruhare runini mu gushaka umubano mwiza hagati ya Israel na Palestine.
Mu 1994 yahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi mu 1993.