Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame yapfunyikiye amazi abanyarwanda mu kiganiro kirangiza umwaka

Nyuma yo gukurikira ikiganiro uwo bita ngo ni Perezida Kagame yagiranye n’abaminisitiri, abaturage n’abanyamakuru nasanze mubyukuri nta kintu kigaragara yavuze. 

N’ubwo u Rwanda rungana n’akadomo ibibazo rufite biruta ubunini bw’igihugu aha nshatse kuvuga ko byarurenze. Kuba Perezida muzima yafata ijambo ryo kurangiza umwaka yerekana uko umwaka urangiye igihugu gihagaze akarinda arangiza atavuze ku bibazo byugarije u Rwanda n’ingamba zafatwa mugukemura ibyo bibazo biteye ubwoba. 

Ngitangira ku kureba iryo jambo uwitwa Perezida Kagame yavuze nahise mbona uburyo barimo bakina theatre ariyo kinamico. Muzi neza uko ikinamico ritegurwa, buri wese uri mu mukino bamuha role cg ibyo azakina. Uburyo ikiganiro cyatangiye Barore ariwe wari umusangiza w’ibiganiro wumvaga arimo aha Perezida amabwiriza nk’aho arimo amumenyesha ibiri bube. Yabivuze muri aya magambo: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwanya mugiye kugeza ku banyarwanda uko igihugu gihagaze”, arongera ati “hifashishijwe ikoranabuhanga, nyakubahwa Perezida wa Repubulika muragirana ikiganiro n’abanyamakuru…ikiganiro cyari gisekeje gusa. 

Abanyarwanda bamaze gucana ku maso wamugani wa Padiri Nahimana. Benshi bibajije impamvu ari Barore na Phionah babaza Perezida Kagame nibo banyamakuru RBA ifite gusa? Nta bandi bamubaza? Hano ninko kubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa. Nta wundi bashobora kwinjiza muri uyu mukino kubera ko aribo bazi ibanga. Nibo bazi uwo bari gukina nawe. Nibo bazi ko Perezida Kagme batwereka atariwe. Ubwo rero gushyira mu mukono abandi banyamakuru kwaba ari ukunishyira hanze.Ariko nabo disi ntiborohewe. Umunyamakuru Barore wabonaga yabuze uko yifata.

Muri kiriya kiganiro ryari ikinamico barimo bakina aho buri wese bamuteguye ku byo azabaza Perezida ndetse na perezida ubwe wabonaga ko azi ibyo bari bumubaze kuko ntanahamwe yigeze yandika hasi ikibazo babajije. Akaba yarafashe umwanya wo kubitegura.

Muri rusange ukurikije uko ikiganiro cya Perezida Kagame cyagenze wabonaga hari ibyo bashaka gukosora kuko noneho Kagame yagerageje kuvangamo icyongereza ariko nihahandi biragaragara ko ari ikinamico kuko nta muturage wo muri rubanda rugufi wari uri mu kiganiro yewe n’ibibazo abo baturage bafite nta nakimwe bakomojeho. Kubona n’ikibazo cy’abasenyewe muri Bannyahe nta n’umwe wakibajije muzi neza uburyo kimaze igihe abaturage barira ubwo se koko uyu ni umuyobozi nyabaki dufite? 

Nta muyobozi u Rwanda rufite icyansekeje ariko kinababaje n’uburyo ikibazo cya Rusesabagina kibaraje inshinga ku buryo cyaje ku mwanya wa 2 cg uwa 3 mu bibazo byabajijwe. Mwumve namwe uburemere gifite bigaragara ko gituma Kagame niba akiriho arara adasibziriye. ibi ni byerekana ubwoba bafite kuko ibyo bakoze nti bibaho. 

Nkurikije uko nzi Kagame nyawe ntabwo yakwemera ko bakina ibintu nkabiriya bitarimo ubwenge. 

Banyarwanda banyarwandakazi muri make Perezida Kagame yapfunyikiye abanyarwanda amazi nta kintu kigaragara y’avuze kubyerekeye uko u Rwanda ruhagaze kugeza muri izi mpera z’umwaka. Bamwe bati kubona ntacyo yavuze kubyerekeranye n’umusoro ku butaka abanyarwanda bamaze iminsi bafiteho ikibazo? Perezida udashobora no kwifuriza abanyagihugu umunsi mwiza wa Noheri no kuzatangira neza umwaka wa 2021 tugiye kwinjiramo? Erega urimo akina ku mwanya wa Perezida Kagame turamurenganya mbese nawe ari kuhakura amasomo. Buri wese yishyire mu mwanya wuwo Kadahumeaka baguteruye akaba ari wowe bahaye iriya role wayikina ute? Ntibyoroshye banyarwanda banyarwandakazi. Wenda nawe arasenga ati sijye uzarota birangira. Nawe barabimuhatiye ni nkabariya banyamakuru Barore na Phionah. Gusa ni ukubasengera ntibazarangize nk’abanadi bose bagiye bakorera FPR Kagame.

Ubu se barakomeza kutwereka cinema kugeza ryari? Ariko umenya irimo igera ku mwisho. Twizere se ko irarangirana n’uyu mwaka nkuko Padiri nahimana abivuga. Duhanze amaso itariki ya 31 Ukuboza 2020. Turambiwe izi cinema FPR Kagame ihora itwereka. Nibahindure rwose.

 

Exit mobile version