Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame yabeshye abanyarwand n’isi yose ko Paul Rusesabagina ariwe wizanye ku bushake mu Rwanda

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko yashimutiwe i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ariko ukurikije ibyo Kagame yavuze mu kiganiro uyu munsi nuko bashoboye kubeshya no gushuka Rusesabagina kugwa mu mutego bari bamuteze.

Ibi ntibikuraho ko yashimuswe kandi niba batamukoreye iyicarubozo bakamureka akunganirwa n’abanyamategeko be yihitiyemo ibi ntituzatinda kumenya ukuri kwabyo. Ibyo umutegetsi wo muri icyo gihugu utaratangajwe izina wavuganye na televiziyo CNN yavuze ni ukuri kuko bo nta kimenyetso simusiga kibereka ko Rusesabagina yavuye hariya ku ngufu atabishaka.

Ikindi kandi ni ngombwa ko tumenya niba koko Rusesabagina yaravuye kuri hoteli ye kubwe cyangwa se niba yarahumanyijwe muri hoteli akajyanwa atazi aho agiye cyangwa yataye ubwenge. Kagame yirinze kuvuga uburyo bamubeshye nuko babigenjeje ariko kuba baramubeshye akinjira mu ndege kubushake ntabwo bikuraho ko bamushimuse.

Reka mbahe urugero. Aba bazungu twumva hano USA, Europe n’ahandi bashimuta abantu babanje kubabeshya ngo bagiye kubaha lift cg ibindi binyoma bagera mu modoka bakaburirwa irengero urambwira ko bafashwe urukiko rwabagira abere ngo nuko bavuze ko abo bashimuse aribo bakoze amakosa ubwo bemeraga cyangwa bagwaga mu mutego w’ibinyoma bababwiye wo kwinjira mu modoka zabo kubushake? Ibi rero ntaho bitaniye nibyo Kagame yakoreye Rusesabagina!

Exit mobile version