Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame Paul: Kudata muri yombi perezida wa Sudan Omar Al-Bashir ipfobya rya jenoside.

Ubwo n’ibitangazamakuru kw’isi byari bitegereje icyo Kagame azakora nyuma yo gusabwa n’urukiko mpanabyaha ICC guta muri yombi perezida wa Sudan Omar Al-Bashir mugihe yakandagiza ikirenge mu nama y’umuryango w’Afurika y’unze ubumwe. Igisubizo ntago cyatinze gutangwa. Mbere gato y’itangizwa ry’iyo nama minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Muhishikiwabo yamaze amatsiko ibyo isi yibazaga. Mushikiwabo yavuze ko perezida Omar Al-Bashir ahawe ikaze mu Rwanda ndetse abwira itangazamakuru ko u Rwanda rutazigera rufata uyu Bashir ukekwaho ibyaha bya jenoside. Impamvu isi yose yari ihanze amaso u Rwanda ku ifatwa rya Bashir n’izi zikurikira:
⦁ U Rwanda nk’igihugu cyabayemo jenoside kandi Bashir ashinjwa ibyaha bya jenoside
⦁ Kagame yiyita ko ariwe wahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bityo ko atakorana n’umuntu wese ushinjwa ibyaha bya jenoside
⦁ U Rwanda rwohereje muri Sudan ingabo zo guhagarika ubwicanyi Bashir ashinjwa
⦁ Kageme ahora “ahiga bukware umuntu wese waba yaragize uruhari muri jenoside yakorewe abatutsi”
Abantu bamwe baratunguwe bumvise ko Omar Al-Bashir ahawe ikaze mu Rwanda ariko abanyarwanda benshi n’abanyamahanga bazi ukuri ku byabaye muri 1994 ntago batunguwe na busa. Kubera ko Kagame atigeze ashishikazwa no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga babatutsi ahubwo yari ashishikajwe no kwifatira ubutegetsi noneho nyuma akazayikoresha kugirango acecekeshe abazaba bifuza gusangira nawe ubwo butegetsi cyangwase bamunenga.
Ukurikije ibyo Kagame ashinja umuntu wese utavuga rumwe nawe ntawabura kuvuga ko nawe apfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abaturage bo muri Sudan baba barishwe ku itegeko rya Omar Al-Bashir.
Abataratunguwe n’icyemezo cya leta y’U Rwanda cyo guha ikaze Bashir ahanini bashingira kubyo Kagame nawe ubwe ashinjwa kuva 1990-2016 aho yagiye yica abantu bose akeka ko babangamiye inyungu ze. Igiteye ubwoba kurushaho nuko abo(abacikacumu) Kagame yita ko yakijije muri 1994 aribo yirayemo arabica.
Urugero rwa nyuma abantu bibuka ni iyicwa rya Gérard Niyomugabo, Assinapol Rwigara, Charles Ingabire, Assiel Kabera, Kayitare………Naho abo afunze abaziza kumunenga Deo Mushayidi, Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien n’abandi benshi. Mumbabarire ntago nirengagije abandi bishwe na Kagame barimo Sendashonga, Lizinde, Cyiza, n’abandi benshi cyane. Ndetse akaba afunze Ingabire, Niyitegeka n’abandi.
Niba Kagame atinyuka akica abacikacumu abandi akabafunga abaziza ubusa byerekana ko ariwe upfobya jenoside. Niba kandi adaha agaciro abatutsi bishwe yirirwa acuruza ndetse nta nate muri yombi Omar Al-Bashir ushinjwa kwica inzira karengane zo mugihugu ayobora ubwo nta pfobya jenoside yita ko yahagaritse?. Niba kandi yohereza ingabo ze muri Sudan guhagarika jenoside noneho akongera agaha ibyubahiro Omar Al-Bashir ubwo ntiyaba yivuguruza?
Umwanzuro
Kagame yaragakwiye gusaba imbabazi abanyarwanda n’abaturage ba Sudan babuze ababo muri za jenoside zombi kubera icyubahiro yahaye Bashir aho kumuta muri yombi. Ntago nirengagije ibyo Kagame nawe ashinjwa ahubwo nibanze kubyo ICC yasabaga Kagame. Nawe igihe kizagera ICC isabe uzaba agiye kwakira Kagame kumuta muri yombi. Amateka n’amategeko azabimubaza.
Prosper Bamara

Exit mobile version