Mperutse kumva Faustin TWAGIRAMUNGU kuri YOUTUBE asobanura ibintu azi ku Rwanda numva ni byinshi cyane harimo n’ibyo ntari nzi kandi nkeneye kumenya, ndetse bimwe biranantangaza kuko njye nabikekaga ukundi ariko asoza avuga ngo : “IKINTU KIMUBABAZA NI UKO NTA KINTU NA KIMWE YAMARIYE ABANYARWANDA” bishatse kuvuga ko imvune ze zose muri politiki yagize ubu akaba ashaje agendera ku kibando bisa n’aho yaruhiye ubusa,…
Nanjye mbe nka Twagiramungu Faustin, ariko ntabwo ndicuza ko ntacyo namariye abanyarwanda kuko haracyari kare kandi ndacyari muto ngereranije n’imyaka Faustin Twagiramungu afite ariko nanjye mfite ikibazo : Mbabazwa bikomeye n’ukuntu Kagame abwira abanyarwanda ibintu bose bazi neza ko atari byo na busa bakamukomera amashyi bakamwereka ko bamwemera kandi baba bamubeshya. Ikintu gishobora kunyura umutima wanjye kuruta ibindi byose ni ukubwira abanyarwanda ukuri kuzuye.
Abanyarwanda kubera ukuntu muri kamere yabo bimereye badakunda gusoma no gukurikirana ibivugwa cyangwa ibyandikwa, muri politiki kubabeshya rimwe na rimwe biroroha cyane. Ikibazo cy’amafaranga yibwa Leta mu Rwanda kandi abayibye ntibakurikiranwe kimaze kurenga ahashobora kwihanganirwa. Bariba bakirukanwa icyumweru nyuma ukumva bahinduriwe imirimo,… Impamvu badakurikiranwa ni uko ari Kagame na FPR baba babatumye kwiba iyo mitungo bagatwara muri FPR no mu mahanga. Ndatanga ingero nke zemeza abanyarwanda ko Paul Kagame ariwe mujura wa mbere ndetse ko niba abajura bafungwaga mu Rwanda bikurikije amategeko, ariwe wari ukwiye gufungwa mbere ibindi bisambo bigakurikiraho.
1. Leta y’u Rwanda yari igiye kugura indege ya Leta perezida agendamo nk’uko mu bindi bihugu bigenda Kagame arabyanga ahubwo ashinga Companyi ye y’indege iba muri Afurika y’Epfo. Abanyapolitiki bose bo mu Rwanda bagiye mu mahanga bategetswe kugenda mu ndege za Kagame ziva muri pariking muri Afurika y’Epfo zikajya gutwara abayobozi i Kigali zabagarura zigasubira guparika muri Afurika y’Epfo amafaranga yose akajya mu mufuka wa Paul Kagame nyamara iyo u Rwanda rwajyaga kugira indege ya Leta ingendo z’abayobozi bakuru zahendukira igihugu ntizigihende bityo abaturage bakabaho neza.
2. Kagame ubwe niwe wohereza abasirikari be bakuru kujya kwiba amabanki mu Rwanda bakabeshya ngo banki zibwe n’ibisambo. Uwitwa Bosco wari gerant wa Banque populaire ya Muhanga / Gitarama akaba na muramu wa minisitiri Mitali Protais yateruye miliyoni magana inani azikuye mu isanduku ya banki populaire ya Gitarama azishyira FPR nyuma gato Kagame aramucikisha amujyana mu Burayi kugeza uyu munsi nta wongeye kuvuga kuri iyo dosiye abari bayibyukije muzambaze uko byari bibagendekeye mu yindi nyandiko.
3. Major Moses RUBIMBURA igihe yayoboraga ingabo muri Gitarama ndumva ari muri 2003-2004 FPR yamwohereje muri banki populaire ya Musambira yayoborwaga n’umudamu witwa ZOUZOU amwiba amamiliyoni ntibuka umubare ayatwara muri FPR Kagame abonye ayazanye ahita amuvana mu gisirikari bituma zouzou yirukanwa ku kazi, atandukana n’uwo bashakanye, ubu yabaye nk’umusazi i Gitarama.
4. Kagame yashinze INYANGE INDUSTRIES ahita akomanyiriza uwashinze uruganda rw’amazi ya NIL ku buryo ubu asa n’uwibagiranye ku isoko kimwe n’amazi ya HUYE…. Kwikubira nabyo bikaba biri mu kunyereza umutungo wa Leta
5. Kagame yohereje abasirikari be kandi n’uyu munsi aracyabohereza kwica abaturage batwika ibirombe by’amatafari n’amategura hanyuma FPR ikabyegukana amafaranga yose avuyemo akajya mu isanduka yayo. FPR yabeshye abantu ngo bashinge MICROFINANCE amafaranga yose Leta irayiba kugeza n’uyu munsi Francois Kanimba yarinze ava muri BNR icyo kibazo kitararangira kandi nta n’uzakirangiza bibaho muri make barambuwe.
6. Kagame yashyizeho ikigega AGACIRO Funds abeshya abantu ngo kizafasha u Rwanda mu ishoramari abazungu nibagabanya inkunga abantu barundamo ayo bafite yose kandi ku itegeko, nyuma gato KAGABO Vianney FPR yashinze kuyobora icyo kigega abona Kagame amusabye amamiliyoni menshi k’uyo ashinzwe gucunga y’icyo kigega noneho KAGABO nk’umuntu wize kandi uzi uko umutungo ucungwa amusaba kumwandikira urwandiko nibura rwemeza ko ayo atwaye ayajyanye kugira ngo inama y’ubutegetsi nimubaza irengero ry’amafaranga azasobanure uko byagenze ariko anerekana inyandiko nsimburagaciro. Kagame yaramuroze baramwica agwa mu bitaro i Nairobi muri Kenya abana be bagirwa imfubyi, uwo bashakanye agirwa umupfakazi. Uyu munsi ntawe uzi amafaranga ari mu kigega agaciro uko angana n’icyo akoreshwa.
7. Gen. Karenzi Karake amaze gufatirwa mu Bwongereza, Kagame yategetse ko hashyirwaho ikigega ngo cyo gukusanya amafaranga yo gutangamo ingwate mu Bwongereza kugira ngo afungurwe abanyarwanda bose mu gihugu bategekwa gushyiramo hanyuma mu gihe amafaranga ataroherezwa Karenzi arafungurwa ayo mafaranga yose nta muturage wigeze ayasubizwa ahubwo yahise ajya mu isanduku ya FPR.
8. Perezida Kagame yacukuye umwobo w’umuheno mu kuzimu mu ndiba ya BNR uhingukira iwe mu rugo munsi yo kwa Archeveque kuri Saint Michel ku buryo buri mugoroba amafaranga yose araye muri BNR iyo bamaze gukora contorole bayashyira Kagame akarara ayapfumbase iwe mu gitondo bakayasubizayo bigakorwa bityo buri munsi. Umuntu ushinzwe ako kazi kameze nk’isiha itunda-itundurura ni Monique NSANZABAGANWA.
Ni byinshi sinabivamo,…. Ubu se hejuru y’ibi mvuze hano nabwo bikeya, wambwira ngo umujura uruta uyu muperezida ni umuntu umeze ute koko? Kagame niwe mujura mu Rwanda ku buryo kuvuga ngo azategeka ko abajura bafungwa,…. mbona ariwe ukwiye gufungwa mbere y’ibindi bisambo byose. Kwari ukubasogongezaho!
Eric Udahemuka