“ kandi nubona twatangiye gusezera abo twabanye uzamenye ko kagoma yiyemeje gufata ikirere”
Perezida wa Repubulika aduhaye igisubizo cyiza kitwemerera kuganira twahita duterura utwangushye tugataha. Guhera taliki ya 28 Mutarama 2016 Délégation yacu iri STANDBY. Niko Kongere ya bigennye. Bitagenze bityo, nubona twatangiye gukora Meetings zo gusezera abo twabanye mu mahanga (i Buruseli, i Paris, i Londres, Oslo, Washington DC, Ottawa na Canberra ) uzamenye ko Kagoma yiyemeje gufata ikirere. Rendez-vous i Kanombe!
IKIGANIRO UMUNYAMAKURU MADAMU MUKAKIBIBI SAIDATI WA MONTJALINEWS YAGIRANYE NA PADIRI THOMAS NAHIMANA, UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA AKABA N ‘ UMUKANDIDA WARYO MU MATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA YO MU MWAKA WA 2017.
SAIDATI: Kuwa 28 Mutarama 2016 mwasohoye Itangazo mwifuriza Abanyarwanda umunsi Mukuru wa Demukarasi. Ni kuri uwo munsi kandi mwari mwarabijeje ko muzaba mwatashye mu Rwanda gukorera politiki muri mu gihugu . Uwo munsi ni nawo mwibuka isabukuru y’ishingwa ry’ishyaka Ishema Party . Kuba mutarubahirije gahunda musanga mutaratengushye Abanyarwanda bamwe bari babatezeho demokarasi muvuga ko mu Rwanda itaharangwa?
PADIRI THOMAS : Mbanje kugusuhuza kandi ngushimira n’iki gitekerezo cyiza cyo kuntumira ngo tuganire.
Ku kibazo umbaza rero ndangira ngo ntangarize Abanyarwanda ko tutabatengushye kandi ko tudateze no kubatenguha. Gusa ndabibutsa ko gukorera politiki mu Rwanda muri iki gihe, uri muri Opozisiyo, ari ibintu bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bwinshi.
Kuri njyewe , gufata indege iva i Paris yerekeza i Kigali ku italiki nziza ya 28 Mutarama 2016 ntibyari ikibazo gikomeye. Gusa hagati aho urwego rusumba izindi rw’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rwitwa KONGERE, rwateraniye I Buruseli mu Bubirigi kuva taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama 2016, rwarashishoje rusanga hari intambwe y’ingenzi igomba kubanza kugeragezwa: ni UKUGANIRA n’ubutegetsi bw’u Rwanda buriho muri iki gihe.
Icyo kiganiro dusaba ntikigamije gusaba uruhushya rwo kujya guharanira uburenganzira bwacu mu gihugu cyatwibarutse; ntikigamije kandi gusaba imyanya mu butegetsi. Icyo kigamije rero ni iki? Sinshobora guhagurukana ikipe y’Abanyapolitiki ivuye hanze y’igihugu ngo yinjire mu Rwanda nk’aho icyo gihugu kitagira Abayobozi! N’ubwo hari byinshi tunenga imikorere ya Leta iriho, nibura twemera kandi tukihatira kubaha abafite inshingano yo kuyobora igihugu muri iki gihe. Tugize amahirwe bakwerekana ubushake bwo kwemera tukaganira. Tuzi neza ko Abanyarwanda benshi babyakira neza kandi bikaba bishobora kugirira igihugu cyacu akamaro gakomeye. Ndabizi neza ko byagira akamaro. Ubwo rero ngarutse ku kibazo, gutaha kuri iriya tariki byanze bikunze si byo by’ingenzi dore ko n’ ubundi tumaze imyaka myinshi hanze. Nkanjye maze imyaka 10 mu buhungiro. Bibaye ngombwa ko ntegereza ukundi kwezi kumwe cyangwa abiri ariko ibintu bikarushaho gutanga amahoro, ninde waba ahahombeye uretse umwanzi w’Abanyarwanda!
SAIDATI: Taliki ya 29 Mutarama 2016 Ishyaka Ishema Party ryasohoye irindi tangazo rigaragaza ibyo yise amasezerano yo gukwirakwiza ikinyoma kuri vision 2020, kuki mwategereje kurisohora nyuma yuko mutabashije kuza mu Rwanda ntabwo bwaba ari uburyo bwo kurangaza abanyarwanda n’amahanga ngo bareke kubabaza ahubwo ikinyoma cyanyu cy’uko mutatashye ku minsi mwitangarije ubwanyu?
PADIRI THOMAS: NK’uko tumaze kubisobanura haruguru uwavuga ko turi mu kinyoma ni uko yaba atazi cyangwa se yirengagiza nkana imikorere y’amashyaka n’amahuriro ya politiki. Urwego rwa Kongere y’ishyaka ni rwo rwonyine rwari rwaragennye italiki ya 28 Mutarama 2016 nk’ umunsi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Mu gihe urwo rwego nanone rusanze hari ibikenewe bigomba kubanza gushyirwa mu buryo kugira ngo ISHYAKA ISHEMA ry’u Rwanda ribashe kuzuza neza inshingano ryihaye yo gufasha Abanyarwanda kugera kuri demokarasi isesuye binyuze MU NZIRA Y’AMAHORO ISHINGIYE KU BIGANIRO, kandi rukabitangariza rubanda, ikinyoma cyaba ari ikihe?
Naho ku byerekeye gutangaza inkuru igaragaza uko Viziyo 2020 Ishyaka rya FPR ryubakiyeho igihugu ari BARINGA ishingiye ku KINYOMA kandi hakerekanwa n’ibimenyetso bifatika, ni igikorwa kiri mu nshingano zisanzwe z’Ishyaka ryose rya Opozisiyo. Bishatse kuvuga ngo Ishyaka ISHEMA ntabwo ryahagaritse ibikorwa byaryo bisanzwe ngo ni uko ryitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda. Nirigera no mu Rwanda rizakomeza guhugura abenegihugu ryerekana aho ibya rubanda bipfira n’ uko ibitagenda neza byakosorwa. Ntaho rero iriya nkuru yaba igamije kurangaza no kujijisha rubanda. N’izindi nkayo ziracyaza .
SAIDATI: Bimaze kugaragara ko amashyaka akorera hanze y’u Rwanda aho kugira ngo yuzuzanye yitana bamwana ibyo tukabishingira ku bimaze iminsi bitambuka muterana amagambo na Plate Forme y’ amashyaka 5 . Mwadusobanurira Impamvu zabyo n’ikibitera ku ruhande rwanyu?
Ese mubona ibyo byaha Abanyarwanda ikihe cyizere cy’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe mutabashije kwiyunga kandi mwese mu ntego murangaje imbere ari uguhuza Abanyarwanda?
PADIRI THOMAS : Kugira amashyaka menshi atavuga rumwe si umuvumo ahubwo ni umugisha. Guha urubuga abatavuga rumwe niho haturutse ingufu zikomeye zatumye ibihugu by i Bulayi n ‘Amerika bigera ku mahoro n’iterambere rirambye baryoshyemo muri iki gihe. Guterana amagambo ubwabyo si ikibazo ahubwo ni inshingano ku mashyaka ya politiki! Abatemerewe gutekereza nibo bonyine badashobora guterana amagambo, mbese nk’uko bigendekera abaturage bayobowe n’ingoma y’igitugu n’iterabwoba.
Ahubwo icyo dukwiye kwinengaho nk’abanyapolitiki b’abanyarwanda ni ukudaterana amagambo bihagije. Impamvu zibitera ni nyinshi ariko reka tuvugemo ebyiri z’ingenzi. Iya mbere ni ukubura URUBUGA rukwiye,iya kabiri ibitera ni uko benshi muri twe batagize amahirwe yo guhabwa uburere bubemerera KUGANIRA mu mutuzo no KUJYA IMPAKA (DEBAT) n’abo batabona ibintu kimwe! Abafaransa babivuze neza ngo kujya impaka bitanga urumuri : ” Du débat jaillit la lumière”.
Niba ukuvuguruje wese ugomba kumufata nk’umwanzi ndetse byarimba ukabatura intwaro ivusha amaraso ukamutsinda aho, urabyumva ko politiki y’abanyarwanda ari aho ikunze gupfira. Abakora politiki bakaba mbarwa kuko ikibuga ikinirwamo cyahinduwe isura kikaba ari ” très dangereux “. Ushaka kumva impamvu twiyemeza gukora politiki duharanira kurengera inyungu rusange ariko twahindukira tugasanga abo mu miryango yacu n’abayoboke b’amashyaka yacu bakegeswe amajosi, yahera aho ! !!
Ibi rero nibyo twebwe abo muri “Nouvelle Génération ” twifuza guhindura, politiki ikaba inzira itagendwa n’abajura n’abicanyi gusa, ahubwo abarusha abandi umutima muzima kandi bashoboye kurengera inyungu za rubunda akaba aribo bagirirwa icyizere bagashingwa kuyobora igihugu, binyuze mu matora adafifitse. Rubanda iramutse ibyiyemeje byagerwaho.
Naho kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw ‘abanyarwanda si ukubarundira bose mu kizu kimwe baboshye amaguru n’amaboko ngo ni ukugira ngo hatagira ugirira undi nabi. Toza Abanyarwanda kubana no kubahana mu budasa bwabo.
Bareke bishyire hamwe bagendeye ku bibahuza byubaka. Icy’ ingenzi ni uko Leta yubahiriza inshingano yayo yo gukiranura mu butabera abatandukiriye bakajya kubangamira uburenganzira bw ‘abandi. Naho ubundi Idéologie y’ubumwe n’ubwiyunge itambutswa n’INKOTANYI muri iki gihe ntawe utabona ko irimo akabazo, ikwiye kuvugururwa mu maguru mashya.
SAIDATI:
Akenshi Abataripfana iyo bafashe ijambo bavuga ko politiki y’imiyoborere y’igihugu , amajyambere n’ imibereho myiza yubakiye ku makabyankuru. Igishya muri plan d’action yanyu muzanye ku byo munenga ni ikihe kizatuma abaturage babagirira icyizere?
PADIRI THOMAS : Nibyo koko dukunze kwemeza ko Iterambere riririmbwa muri iki gihe ririmo amakabyankuru menshi ndetse n’ibinyoma bitari bike. Niba ushaka kumenya koko niba rubanda yaravanywe mu bukene nk’uko biririmbwa, jya iwanyu mu giturage, uzenguruke igihugu cyose, mu Ntara zose, mu Turere twose, mu Mirenge yose, mu Tugari twose no mu Midugudu yose, urebe uko abaturage babayeho
: ntutangazwe n’ubwinshi bw’ahahoze ari abakire ubu bashubijwe ku isuka; witegereze uko Mwalimu afashwe nabi; ntiwibagirwe kubarura abamaze imyaka irenga 20 akadobo karabumiye ku mutwe; witegereze ubwinshi bw’urubyiruko rwandagaye rutagira icyo rukora; usozereze mu ma gereza uratangazwa n ‘ umubare w’amaboko yakagombye kubaka igihugu ahashyinguye. Uteranye imibare, ukomereze ku ijanisha, wirebere ukuntu abaturage bagera kuri 85% batazi icyo ijambo ITERAMBERE risobanura kuko bo babayeho mu bukene n’ubutindi!
Uko twe tubibona, Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ryahisemo kwemeza isi ko u Rwanda ari abaherwe b’i Kigali gusa! !! Igishya gikomeye Abataripfana tuzanye , tugerageje kubivuga muri make : ni uko dushaka kubaka iterambere ritibagirwa n’umuturage wo hasi mu Kagari!Umushinga wacu ukubiye mu nyandiko twise “MES 30 PROPOSITIONS” njye nk’umukandida w’ishyaka ISHEMA nzageza kuri rubanda igihe cyo kwiyamamaza nikigera.
Mbere na mbere turashaka kuzashingira byose mu kuvugurura ISHURI, uburezi bugahabwa IREME. Bityo ruriya rubyiruko (Nouvelle Génération )rwandagaye kandi ruremerewe n’ubushomeri rukigishwa imyuga igezweho ndetse rugahabwa ubushobozi buhanitse bwabakingurira n’imiryango ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Abana bacu bakaba bakoroherezwa kujya gukora akazi mu bihugu bindi by ‘Afurika ndetse n ‘ Ibulayi, Amerika na Aziya bityo bagatunga imiryango yabo yasigaye mu gihugu ndetse bakagira uruhare mu mushinga iteza imbere Urwababaye.
Aho gushyira ingufu mu guteza intambara z’urudaca mu bihugu duturanye tuzagirana imishyikirano n’ ibihugu byose byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo Abana bacu baharonke imirimo ibafitiye akamaro.
Tuzafungura imiryango ya za Gereza, kugira ngo bose bahabwe andi mahirwe yo kugira uruhare mu kubaka U Rwanda rwa twese. Abacuruzi bazahabwa ubwisanzure, “Monopoles zififitse ” zikurweho. Tuzubaka demokarasi y’umwimerere yitwa “Demokarasi y’Impanga ” izatanga umuti ukenewe w’ikibazo cy’ubusumbane n’umwiryane hagati y’amoko cyane cyane hagati y’Abatutsi n’Abahutu. Tuzaca Iterabwoba, Abanyarwanda bose bishyire kandi bizane mu Rwababyaye, batozwe umuco wo kuganira no kuvuga ikibari ku mutima badakebaguzwa.
SAIDATI : Mu Itangazo mwashyize ahagaragara ku wa 28 Mutarama 2016 mugira muti “ntidushaka kuza mu Rwanda nk’abagabye igitero” ! Ko muri abanyarwanda kuki mwumva ko ikipe y’abantu batarenze 10 yaza ari igitero kandi mutashye iwanyu ari uburenganzira bwanyu?
Ni koko iyo umuntu umwe atashye mu gihugu cye ntabwo akenera kubitangaza mu binyamakuru . Gusa nk’uko ubivuga, twe tuzaza turi IKIPE itaje kwitemberera mu Rwanda. Tuzaza turi Abanyapolitiki baje bafite intego yo kwimenyekanisha ku Banyarwanda, tuganira nabo, twumva ibyifuzo byabo, tubabwira kandi natwe umushinga mwiza tubafitiye.
Gusa rero tuzi ko iyo gahunda yacu n’iyo yaba nziza ite atari yo yonyine iri mu gihugu. By’umwihariko hari abari ku butegetsi batubona nk’abakeba, kandi ibyo ubwabyo si icyaha niyo kamere ya politiki. Abo nibo tugomba kugerageza kuganira , abo nibo tugomba kubanza kwimenyekanishaho bwa mbere. Nibo dushaka kwitwararikaho kuko twabonye nyine uko bakiriye abatubanjirije! Aho Victoire Ingabire ari turahazi.
Uko byagendekeye Faustin Twagiramungu ntitubiyobewe. Mu rugero byaduturukaho turashaka kwirinda guta igihe mu mahane atari ngombwa. Ngiyo impamvu dushaka kubanza kuganira nabo.
SAIDATI : Ikibazo cyanjye cya nyuma, mwagaragaje ko muri gukora imishyikirano na Leta y’u Rwanda kugirango mutahe ntawe mubangamiye. Niba atari ibanga ni iki mwasabaga? Niba se mwaravuganye, ni iki mutumvikanyeho cyababereye inzitizi kikababuza gutaha kuwa 28 Mutarama 2016?
PADIRI THOMAS : Muri Kongere yacu twafashe icyemezo cyo kwandikira no koherereza Perezida wa Repubulika ibaruwa. Icyakora twayitanze dutinze kuko uwitwa Olivier NDUHUNGIREHE, Ambasaderi mushya w’u Rwanda i Buruseli mu BUBILIGI yadutengushye cyane.
Yabanje kudushuka ko ashobora kuzayitugereza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma amaze kudutesha icyumweru cyose biza kugaragara ko aryama ahindukira, bityo tumaze kubona ko atari umugabo ukwiye kwizerwa duhitamo gutuma Yakobo KABARE, Ambasaderi w ‘ u Rwanda i Paris mu Bufaransa, ubu tukaba twizera ko ubutumwa bwacu yabusohoje. Mu gihe rero tugitegereje igisubizo cya Perezida wa Repubulika, ntabwo dushobora kumenyesha itangazamakuru ibyo twamwandikiye. Si umuco mwiza.
SAIDATI :-Nk’umunyapolitiki uteganya kuza mu Karere uratekereza iki ku bibera i Burundi ?
PADIRI THOMAS: Ibibera i Burundi birababaje cyane. Iyo ubonye inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkogi ibyiza wamutabara aho kumutererana cyangwa kumusonga kuko bitabaye ibyo bwacya hagafatwa iyawe. Niba koko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu kurema , gutoza, no gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano mu Burundi nk’uko bivugwa mu ma raporo atandukanye biragayitse ndetse bikwiye guhagarara mu maguru mashya.
SAIDATI : Mu gusoza ni ubuhe butumwa mwaha abazasoma Mont Jali News? Ese murateganya kuza mu Rwanda ryari ko umwana ujya iwabo ntawumutangira mwese ko muri abanyarwanda?
Uzambwirire Abanyarwanda uti ABATARIPFANA ni abana beza cyane, bafite ibitekerezo byiza, bafite ubwenge n’ubushake bwo gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu cy’amahoro giha amahirwe angana abana bacyo bose. Gusa uzanabambwirire ubateguze hakiri kare ko Abataripfana bafite akageso : ” Aho kuryamira ukuri bahitamo kuryamira ubugi bw’intorezo “!
Uzabatubwirire ko tuje tutari abantu bafunze imitwe, icyo tugamije si ukubaka Itsinda ry’abashotoranyi, ikituzinduye ni ugukora Opozisiyo yubaka kandi ishishikajwe no kurengera inyungu rusange z’Abanyarwanda bose nta vangura (Opposition ouverte et constructive ).
SAIDATI : MURAKOZE.
Source: http://montjalinews.com/2016/01/31/perezida-kagame-naduha-igisubizo-tuzahambira-utwangushye/