Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame na Madamu basuye amazi yabo Convention Center na Radisson Blu hotel

Perezida Kagame na Madamu basuyeConvention Center na Radisson Blu hotel
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye inyubako ya Convention Center na Radisson Blu Hotel,izakira inama y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) izabera i Kigali mu kwezi gutaha.
Kigali Convention Centre ni inyubako ngari izaberamo inama ya AU. Ifite igice cyakira inama n’ikindi kirimo hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292,Radisson Blu Hotel.
Ni imwe mu nyubako ziri ku rwego ruhanitse imaze igihe itunganywa kugira ngo izabashe kwakira abashyitsi b’ imena basaga ibihumbi 3500 bazaba bitabiriye inama ya AU, guhera tariki ya 10 kugeza tariki 18 Nyakanga .
Iyi inama izaba yitabiriwe n’abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bagera kuri 50.
Kuba Perezida Kagame yasuye iyi nyubako, ni mu rwego rwo kureba aho imyiteguro y’iyo nama igeze, dore ko izaba imwe mu nama zikomeye u Rwanda ruzaba rwakiriye.
Ikindi kandi iyi nyubako ni imwe mu zijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite cyo kubyaza umusaruro andi mahirwe nk’igihugu kidakora ku Nyanja, kikabasha kubona uburyo bwo kwijiza amadovize. Ayo mahirwe ajyanye no gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, ku buryo nibura buri mwaka u Rwanda ruzajya rwinjiza miliyoni 150 z’amadolari.
Abayobozi batandukanye mu gihugu barajwe ishinga n’imyiteguro y’iyo nama.
Mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko umunsi ku munsi akurikiranira hafi ibikorwa byose bisabwa ngo iyo nyubako irangire ndetse ngo n’imyiteguro igende neza.
Kigali Convention Center yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 233 mu Manyarwanda.
Mu gukaza umutekano kuri iyi nyubako, hubatswe indi mihanda kugira ngo birinde umuvundo wa hato na hato w’ imodoka kugirango zitazaba inkomyi ku bazaba bitabiriye iyo nama.
Mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida Idris Déby Itno wa Tchad usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu kureba aho imyiteguro y’ iyi nama igeze.
Hari hashize iminsi mike kandi Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, nawe warebaga aho imyiteguro igeze, akanatangaza ko yanyuzwe.
Mu gihe gishize, inama mpuzamahanga zagiye zinjiriza igihugu amafaranga atari make. Nko mu mwaka wa 2013 u Rwanda rwinjije miliyoni 49 z’amadolari ya Amerika yavuye mu nama mpuzamahanga igihugu cyakiriye.
Gahunda ihari muri iki gihe ni uko hakongerwa ibyumba by’amahoteli bikaba nibura 13,800 mu mwaka wa 2017 bivuye ku bisaga 8000 bihari.
Igihe.com

Exit mobile version