Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Kagame ari he? Twamubuze kuri Twitter, Facebook na Flickr…abanyarwanda turababaye cyane kandi turamukumbuye!

Perezida Kagame ari he? Twamubuze kuri Twitter, Facebook na Flickr...abanyarwanda turababaye cyane kandi turamukumbuye!

Kubera abantu benshi bakomeje kutubaza niba inkuru yuko Kagame yaba yarapfuye ariyo, twifuje kugira icyo tubwira abantu dukurikije amakuru dukura ikambere mu bantu bazi neza uko byifashe. Kagame rero arahari gusa ntaboneka kubera umutwe udakira ahorana muri iyi minsi kubera ikibyimba bamubaze ku bwonko.

Bisanzwe bizwi ko Paul Kagame ubundi ari umuntu uhorana uburwayi bwinshi kuva yavuka harimo igifu kidakira, ibirahu ahorana, indwara y’uruhu bavuga ko yigeze kuvurwa igakira none ubu akaba arimo arwana n’ingaruka zituruka kw’ibagwa ry’ubwonko baherutse kumukorera.

Hari abandi bibaza niba koko Kagame ari muri koma, oya ahubwo nkuko twabivuze haruguru muri iyi minsi asigaye agira wa mutwe uryana byahatari biturutse kw’ibagwa ry’ubwonko bamukoreye mu minsi yashize. Ibi rero byatumye benshi bavuga cyangwa bibaza igihugu yaba yarabagiwemo ubwonko ndetse naho asigaye ajya rwihishwa kwivuza.

Icyo twashoboye kumenya nuko mu kwezi kwa kane uyu mwaka 2020, Kagame yagiye i London mu Bwongereza aho bamukoreye icyo bita Biopsy ibi akaba ari uburyo bakoresha mu gupima igice cy’umubiri niba gifite kanseri. Kagame yongeye gusubira mu Bwongereza mu mpera z’ukwezi kwa 5 aribwo bamubagaga ikibyimba k’ubwonko. Hagati y’ukwezi kwa 7 kugeza uyu munsi, Kagame yagiye muri Israel bwihishwa kabiri agiye kwivuza no gufata imiti ubundi iba igenewe abantu baba bakorewe ibagwa nkiryakorewe Kagame.

Icyo twabwira abanyarwanda benshi barimo kwibaza impamvu Kagame ataboneka muri iyi minsi, twashoboye kumenya ko vuba aha Kagame arimo gutegura kuboneka mu ruhame nibura nka kabiri izi nshuro zombi akaba azagaragara ari kumwe n’abasirikari mu rwego rwo kubeshya abanyarwanda ko akiri umugaba w’ingabo ugishoboye kuziyobora cyane cyane ko Kagame ahaganyikishijwe nuko benshi mu basirikari be bakumva ko atagishoboye bikaba byatuma bamwe muri baba Jenerali be ahora akubita inshyi n’imigeri biyumvamo akanyabugabo bakaba bakwivumbura.

Ntibizabatangaze rero nimubona amashusho ya Kagame atari live (en direct) muri iyi mibonano ibiri arimo guteganya kuko badashaka ko yakwibasirwa n’uburibwe bw’umutwe imbere ya televiziyo maze bosebabireba ikamutamaza. Iyi mibonano rero nayo ntacyo izahindura kubiri kumuvugwaho kereka nibatwereka amashusho ye yose live arimo kuvuga naho ubundi tuzabifata nkaho ari rya tekinika bamaze iminsi bakora kuva mu kwezi kwa kane.

Nta munyarwanda uwo ariwe wese uzibagirwa urupfu rwa mutagatifu Kizito Mihigo wishwe na Kagame tukabibwirwa taliki ya 17 Gashyantare 2020, icyo twabibutsa nuko bigaragara ko Kagame nawe kuva yakwica mutagatifu Mihigo atongeye kugira amahoro ndetse n’isi yose dore ko COVID-19 yahise isara none turagenda tumenya ko ubu asigaye asohoka mu gihugu aruko agiye kwivuriza mu bitaro byo hanze yakogobye kuba yarubatse mu Rwanda ariko we yahisemo kwiyubakira za hoteli na Kigali Convention Center.

Francis Kayiranga

Exit mobile version