Harya Kagame arashaka manda ya gatatu y’iki? Uretse ko n’ubundi ariwe uyiha! Arasha kwiyongeza bwa gatatu kuki ko adahwema kugaragaza ko ibibazo by’abanyarwanda ntacyo bimubwiye, ndetse hafi ya byose akaba ari nawe ubibashyiramo nkana kubera ubugome gusa! Ngo amenya ibibazo by’abanyarwanda abisomye mu binyamakuru : none inzego n’ubuyobozi bunyuranye bigomba kumumenyesha umwanya k”umwanya impumeko y’igihugu bimaze iki? Ese ko ntabo tutumva yahamagaje ngo abihanangirize abaziza ko yamenye ibintu ari uko bimaze gutangazwa mu binyamakuru kandi yagomba kubimenye mbere? Ese ninde wari bwahanwe azize izo mpamvu?
Hari igihe Kagame avuga – nako buri gihe iyo abwira abanyarwanda – ukagirango arimo kubwira abanyamahanga rwose, cyangwa ni umunyamahanga urimo kubwira abantu atazi ibibera mu Rwanda! Ariko nta gitangaza kirimo kandi birumvikana.
Ku ruhande rumwe, Kagame asuzugura abanyarwanda. Yitwara nk’umukoloni, akabafata nk’imbohe ze cyangwa abacakara be. Ku rundi ruhande, yigize inzererezi, ku buryo ko ibibera mu gihugu yitwa ayoboye atabimenya. Kandi ni mugihe kuko muri izi ngingo zimbi tuvuze imwe isobanura undi. Wakwita ku bibazo by’abantu usuzugura ute se?
Nyamara iyo ari abazungu uyu mugabo no gukambakamba arakambakamba, ariko bagataha bishimye ko bakiriwe neza! Ni uko ari ikimuhatse kandi akorera. Ni ukuvuga ngo uyu muntu afite ibibazo birebire cyane by’ubukolonize mu bwonko bwe byerekanwa n’uburyo nyne asuzugura abanyarwanda n’iby’abanyarwanda, byaba amanjwe y’abazungu agasamara.
Kubera twabonye rero atajya amenya ibibera mu gihugu cye ngo ayobora – nk’uko yabigaragaje ahura n’abahanzi n’abanyamakuru (nako intore ze ziri muri iyi myuga), twahisemo kumubwira muri make ibintu bikorwa kandi bibangamiye abanyarwanda, byabaye akarande – niba atarabimenya:
Nyakubahwa Hizi Egiselensi Perezida wa Repubulika, dore uko ibintu byifashe kuva mu ntangiriro kugeza n’uyu munsi :
1)ubwicanyi : abantu bakomeje kwicwa amaherere umunsi n’ijoro. Ari abavandimwe, ari inshuti n’abaturanyi, ntawe umenye irengero. Uretse na ba rubanda rugufi bicirwa ku nzara nk’inda, hari nabo mwigeze kumenyana nka ba Rwigara, Gasakure, Toy, Mucyo…ngarukiye kuri aba ba hafi. Inzego zishinzwe gucyemura ibibazo by’abantu bishwe mu manzaganya, nta rimwe zigeze ziha ibisubizo imiryango n’inshuti ku iyicwa ry’ababo.
2)ihohoterwa : nyakubahwa, buri munsi abanyarwanda brahohoterwa, aho bari hose ku mpamvu izo ari zose. Barakubitwa, barasenyerwa, barandurirwa imyaka, bamburwa utwabo nk’amasamu n’ibindi. Abayobozi wagirango banyujijwe mu ishiri rya gikoloni ngo bamenye uko bayoboza ikiboko. Inzego z’umutekano n’udutsiko tw’abahotozi n’abicanyi. Za nterahwamwe zawe zitwa intore ni nk’intozo zishumurizwa abanyarwanda zikashoka maze sinakubwira.
3)ubusahuzi : nyakubahwa, ingoma ishobora kuba yarapfumutse ntimubimenye! None se ko idahaga! Abanyarwanda bahozwa ku nkeke bakakwa amafaranga atagira ingano. Ku buryo usanga harimo ibintu bisa n’agahimano kagamije guhombesha no gukenesha abantu. Ingoma yanyu wagirango igizwe n’agatsiko kabeshejweho no gusahura no gushimuta utwo abanyarwanda bagerageza kwigereraho. Wagirango ishyaka FPR-Inkotanyi ni ishyaka ry’ingegera.
4)ubukene : nyakubahwa, uretse ubwirasi n’ubwishongozi bwawe, ubukene bumaze abanyarwanda. Inzara inuma. Uburywayi buratsemba! Abana baragwingira! Uretse wowe n’abanwe igifu gihora cyuze, abanyrwanda benshi bararya inkuna. Ariko ibi byose birumvikana, kuko iyo urebye ibibera mu gihugu, byumvikana ko byose biri muri gahunda: none se wahoza abantu ku nkeke, ubica, ubahohotera, ubasahura, ikindi ari iki atari ukubatindahaza nkana?
Ubu se nkomeze? Singombwa. Gusa menya ko nta kigenda mu gihugu. Nibyo wiratana ni amanjwe byubatse ku musenyi nawe uru hejuru y’isayo.
Amajyambere (nako iterambe)? Ayahe? Ahari izi ngorane zivuzwe hejuru ntizavugwa! Amajyambere si imiturirwa n’amazu agezweho. N’uwajya gupagasa mu mahoro nawe yabigeraho. Ahubwo tubwire: kuva uri ku butegetsi, u Rwanda rwubatse inganda zingahe rwihangiye? Abanyarwanda bangahe bahanze ibintu bishya bingahe, bikorera mu Rwanda bikagurishwa ku masoko y’amahanga? Ubuvuzi, ubushakashatsi, ubuvumbuzi bw’ibishya, bigeze he mu Rwanda? Amajyambere si ukubaho nk’umukoloni si ukwigana ingendo y’umukoloni, uburyo n’imitekerereze y’umukoloni. Ni ukwihangira ubuzima bushya! Kuri urwego nyakubahwa, icyo werekanye kugeza ubu ni uko ahubwo uri umwanzi w’amajyambere y’abanyarwanda! Kuko mu gihugu cyawe, ntawe ushobora guhanga ikintu gishya ngo bishoboke kuko gutekereza bibujijwe!
Umutekano? Twamaze kwerekana ko nta mahoro nta mutekano mu gihugu cyacu. Kuko ari wowe n’imbwebwe zawe muwuhungabanya.