Site icon Rugali – Amakuru

Perezida John Pombe Magufuli yatangaje ko ubu yamaze kwimurira ibiro bya perezida mu mujyi wa Dodoma abivanye i Dar es Salaam.

Perezida John Pombe Magufuli yatangaje ko ubu yamaze kwimurira ibiro bya perezida mu mujyi wa Dodoma abivanye i Dar es Salaam.

Iki cyahoze ari igitekerezo cya perezida wa mbere wa Tanzania Julius Nyerere.

Photo/IkuluTanzania

Muri weekend Bwana Magufuli nibwo yatangaje ko yimukiye Dodoma ubwo yibaruzaga kuri lisiti y’itora avuga ko ubu ari yo ‘addresse’ ye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Citizen.

Minisiteri zose hamwe n’ibigo by’ingenzi bya leta byo byari byaramaze kwimukira Dodoma.

Dodoma ifatwa nk’umujyi uri hagati mu gihugu woroshye kugerwaho n’abavuye mu bindi bice nka Mbeya, Kigoma, Shinyanga, Tabora na Mwanza.

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kuzirikana Mwalimu Julius Nyerere.

Exit mobile version