Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Jacob Zuma yavuye ku butegetsi. Ese Paul Kagame hari isomo yamwigiraho?

Byabanje ku mukambwe Robert Mugabe muri Zimbabwe, biragenda muri Afurika y’epfo, none harakurikiraho nde? Aho wenda ntiyaba ari Paul Kagame ugiye gukurikiraho? Ariko byibura bo barimo baregura. Baragaragaza ubutwari Paul Kagame adafitie. Jacob Zuma yigiriye inama nziza aregura. Ubwo bwenge Kagame se yabukurahe? We azakurwaho n’abanyarwanda akomeje kwigirizaho nkana. Ntabwo abanyarwanda bo bazamusaba kwegura, Imana yonyine niyo izi uburyo azavaho.

Kagame yafashe ubutegetsi nk’ikimata. Simpamya ko azarekura ubutegetsi. Kuba Jacob Zuma avuye ku butegetsi yeguye we n’uko ari intwari, n’uko ari umugabo, n’uko yaragifite ibitekerezo bizima, yaragifite ubumuntu. Mwumve ku munota wa 26:00 kugera ku munota wa 27:30 amagambo Jacob Zuma yivugiye yerekana ko we akiri umuntu. Kagame we yivugiye ko ntawe ushobora kumukura ku butegetsi ngo kuko inzira zose yazifunze.

Ibinyamakuru mu Rwanda byanditse kuri iri yegura rya Jacob Zuma. Umuseke wanditse ngo “Zuma areguye….bivuze iki ku Rwanda?” Mwiyumvire namwe isesengura ryakozwe kuri iyi nkuru ku munota wa 15:11 kugera ku munota wa 19:30. Kagame yagakuye isomo kuri ririya yegura rya Jacob Zuma. Kagame we ruriye abandi rutakwibagiwe. Komeza wongere abanzi bawe kuko nta kiza na kimwe urimo kubakorera. Ahubwo urakomeza gushimishwa no kubabaza ubudatuza. Abanyarwanda bakeneye impundika. Bakeneye nabo kubaho kuko ubu ntibariho.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version