Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Amaherezo Nyakwigendera Juvenal Habyarimana azagirwa intwari n’abaturage

Perezida habyarimana yemeye gushyikirana n’inkotanyi zamurwanyaga. Iki kikaba ari igikorwa cy’ubutwari kidasanzwe. Politiki ya Perezida Juvenal Habyarimana yarishingiye kubiganiro. Bimwe mu biri kuvugwa mu makuru arimo acicikana ko guverinoma iriho ubu yishe amatwi kubyerekeye imishyikirano  abatavuga rumwe nayo barimo basaba.

Ibi bikaba byibutsa ibyabaye mu mwaka wa 1990 igihe Perezida Juvenal Habyarimana yahuraga n’ibibazo bitatu harimo icy’ingutu cya FPR yarimo imwotsa igitutu isaba imishyikirano, harimo ivuka ry’amashyaka menshi, hakaba harimo n’ikibazo cy’abayoboke ba MRND batashakaga ko ibintu bihinduka.

Perezida Juvenal Habyarimana nk’umukuru w’igihugu yagerageje gukemura ibyo bibazo. Yakundwa cyangwa atakundwa, bakwita ubutegetsi bwe ubutegetsi bw’igitugu cyangwa bamushinja ubwicanyi bwabaye igihe yafataga ubutegetsi, birazwi ko Perezida Juvenal Habyarimana yishwe nabi n’abarwanyaga amahoro kandi yarimo arengera abaturage b’u Rwanda. Bamwe bakomeza kuvuga nabi perezida wabo wishwe yarimo akurikiza itegekonshinga

N’ubwo batabivuga cyangwa birengangiza kubivuga, Perezida Habyarimana na guverinoma ye bari batangiye gushaka umuti no gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zari hanze.(Cf. les archives nationales) mbere y’uko FPR itera u Rwanda ku taliki ya 1 Ukwakira 1990. N’ubwo abayoboke ba MRND yari ku butegetsi batabishakaga, Perezida Habyarimana yemeye uruhando rw’amashyaka ashyira imbere ibiganiro, yemera ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yinjira muri guverinoma aribwo yabahaga umwanya wa minisitiri w’intebe.

Muri ibyo byose igikomeye n’uko Perezida habyarimana yemeye gushyikirana n’inkotanyi zamurwanyaga. Iki kikaba ari igikorwa cy’ubutwari kidasanzwe. Icyubagiro kibe icy’uwo mugabo w’igihangange Perezida Juvenal habyarimana wemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugirango amahoro agaruke mu gihugu.

Ntakabuza amateka azagira Perezida Juvenal Habyarimana umwere maze abaturage b’u Rwanda bajye bamwibuka nk’intwari y’igihugu.

Yanditswe na Victor Manege Gakoko (facebook)

 

Exit mobile version