Abanyamerika bavuze ko batazongera guha visa Abarundi igihe cyose bakomeje kawanga kwakira Abarundi birukanwe ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amerika yafashe ikemezo cyo guhagarika gutanga visas ku Barundi uretse abadiplomate n’abakozi bakorera amashirahamwe mpuzamahanga, bazazihabwa aruko berekana ko baje mu kazi. Kandi icyo kemezo bakaba baratangiye gushyira mu bikorwa ku taliki ya 12 z’uku kwezi kwa 6.
Amerika ivuga ko kugira ngo ifate iki kemezo byatewe n’uko igihugu cy’u Burundi cyanze kwakira Abarundi bari birukanwe ku butaka bwa Leta Zunze Ubmwe z’Amerika. Amerika ivuga ko yasabye inshuro nyinshi igihugu cy’u Burundi kakira abo baturage babo ariko u Burundi ngo bwavuniye ibiti mu matwi.
Uburundi nabwo buvuga ko ibyo bintu butabizi. Abantu bakibaza ese abo barundi birukanwe ryari? Abirukanwe bangana iki? N’iyihe mpamvu yatumye birukanwa? Abanyamerika nabo bagatsimbarara ko kiriya kemezo kizagumaho kugeza igihe u Burundi bwakiriye abaturage babo.
Ko iki kemezo gifashwe nyuma y’irahira rya Perezida Evariste Ndayishimiye, n’iki cyaba kihishe inyuma yabyo? Ubwo baraje bafatire perezida mushya izindi Ambargo. Ese Amerika yaba yarashimishiye itorwa rya Perezida Evariste Ndayishimiye?
Ese n’iki kivuga ko abo bashaka gusubizwa i Burundi koko ari Abarundi. Hari abantu benshi bajya muri Amerika biyise Abarundi cyangwa abakongomani cyangwa bagafata ubundi bwenegihugu kubera ko wenda ariho hazwi ko hari umutekano muke. None se ko Amerika ivuga ko abo barundi bashaka gusubiza mu gihugu cyabo ari abakoze ibyaha bikomeye, abacuruzi b’ibiyobyabwenge, ubwo murumva u Burundi bwabwirwa n’iki niba atari abacanshuro Amerika ishaka kumena mu Burundi? Dore ko Abanyamerika bakorana leta ya Kigali, leta ya Paul Kagame. Uburundi bufite ishingiro uretse ko ntawe uburana n’umuhamba.
Hagati aho, Amerika ivuga ko ino ngingo izohaguma gushika Uburundi bwemeye kwakira abanyagihugu babwo yirukanye.
Perezida Evaritse Ndayishimiye nawe yahamagariye impunzi gutaha avuga ko atifuza ko hari umurundi ubaho hanze nk’impunzi, bakabaho nk’abatagira ubwenegihugu. Aranasaba abarundi bari hanze kwitwara neza bakagira indero ndundi.
Kuri iki kibazo minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko habaho ubwumvikane bagakrmura icyo kibazo kiri hagati ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’u Burundi.
Amerika ifite ikibazo ko u Burundi bwanze kwakira abo barundi mu gihugu cyabo n’aho minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi we akavuga ko biteguye kuzakira abarundi bazoherezwa n’Amerika ko ariko itazakira abatari abarundi. Mbese ba bandi bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biyise Abarundi. Yavuze ko abo bagomba kwoherezwa mu bihugu bakomokamo. Ubwo wasanga harimo Abanyarwanda, abakongomani, Abaganda n’abandi.
Abanyamerika bizeye ko ubwo ubutegetsi bwahindutse mu Burundi imikoranire y’ibihugu byombi igiye guhinduka ndetse ko hazaba ibiganiro bizaba bigamije gukemura icyo kibazo k’impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Everiste Ndayishimiye nawe agomba gukosora aho ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwagiye buteshuka, maze agashyira imbaraga aho bwagiye bukora neza. Niba Petero Nkurunziza yaranze kuyoborwa na Mpatsibihugu simpamya ko Everiste Ndayishimiye we azemera ko Mpatsibihugu yima mu butegetsi bwe. Nawe yabikomojeho
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubutegetsi bwe buzashira imbere kubahiriza ikiremwa muntu.
We yarivugiye ati: “Nzashira imbere ukwubahiriza ikiremwa muntu. Amahanga ntiyirirwe arabinsaba nk’uko babimenyereye kuko ni wo mwitwarariko wanjye”.
Mw’ijambo rye, Evariste Ndayishimiye yagarutse ku bihe bibi u Burundi bwagize kuva mu gihe cy’ubukoloni, aho ashinja abakoloni ko ari bo bambuye ubwigenge Abarundi, bakabagira abaja babo. Yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibikoresho by’abahoze ari abakoloni. Murumva neza ko nawe ubwe ntabwo azemera ko mpatsibihugu yigaruria u Burundi ngo ibakoreshe uko bo babyumva. Ubwo ibizakurikira reka tubitege amaso!