CNLG yasabwe gukomanyiriza igice gishya cya Filime “Coming to America” kivugwamo Hotel Rwanda. Ng’uko uko u Rwanda rukora. Ubu se da ko bacecekesha abanyarwanda barashobora gucecekesha amahanga? Ibihugu byateye imbere bifite ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza. Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bari kwinubira igice gishya cya filime y’urwenya yiswe “Coming to America” bayishinja kwibasira u Rwanda na Afurika muri rusange.
Mwaretse bakatunenga ko ahari byatuma wenda hari icyahinduka mu Rwanda. Harya ngo n’uko harimo aho bavuga Hotel Rwanda ya Paul Rusesebagina? Ngo ni ugupfobya Jenoside! Ariko Hotel Rwanda ntibivuga Jenoside. Iyo filme ivuga uburyo abantu bakijijwe bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yavugishije menshi Leta ya Kagame.
Filime ya Eddy Murphy iteganijwe gusohoka mu kwezi kwa 3 umwaka utaha wa 2021, agace gato kagiye hanze kavugwamo ’Hotel Rwanda’ ngo kubera Hotel Rwanda, filme ya Rusesabagina ivuga ku byabaye muri Jenoside, kuba baravuzemo Hotel Rwanda muri iyo filme ya Eddy Murphy ngo ubwo bapfobeje Jenoside? Niyo mpamvu n’uwibeshye akavuga ko Leta ya Kagame irisha Jenoside nawe aba yikozeho kuko bavuga ko arimo kuyipfobya.
Umwe mu babona ko kuba Hotel Rwanda hari aho yavuzwe muri filme y’a Eddy Murphy nta kibazo kirimo we yasobanuye avuga ko abantu babara mu buryo butandukane. Ati ntimwigeze mwumva bavuga ko guseka bikiza umubabaro cg agahinda? Yego hari ababara bagaseka kugirango bivure, hari n’abereka ibyishimo byabo mu marira.
Abanyarwanda nibatuze kandi mu kinyarwanda baravuga ngo uvuze ko nyir’urugo yapfuye ntabwo ariwe uba amwishe,
Rusesabagina uherutse nyine gushimutwa na leta ya Kagame arimo gukurikirana mu rukiko companyi y’indege Kagame yakoresheje mw’ishimutwa rye. Umuryango we n’abana be barahagurutse biyambaza amahanga ngo babafashe kwamgana ibikorwa bya leta ya Kagame harimo igikorwa cyo kwamagana ishimutwa rya se wabo. Banyarwanda banyarwanda kazi natwe duhamagariwe kubatera ingabo mu bitugu muri icyo gikorwa cyo kwamagana leta ya FPR Kagame irekure Rusesabagina n’izindi nzirakarengane zose ziri muri gereza zafunzwe na FPR Kagame. Duhagurukire rimwe twamagane ako karengane. L’union fait la force, dushyire hamwe duhuze ibikorwa n’umugambi mu guhashya ako gatsiko n’ibikorwa byako.
Akenshi mu Rwanda iyo umuntu agize ubushake bwo kurwanya akarengane, bimuviramo gufungwa, kwicwa cyangwa guhunga igihugu.
Kubiba amacakubiri no gucamo abanyarwanda ibice nibyo leta ya RPF-Inkotanyi yimirije imbere. Iyo umuntu agukandagiye, ntumubwire ko agukandagiye, arakomeza ukagukandagira. Amahitamo na yacu. Duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu twamagana umuco wo guhohotera, gushimuta abantu bakaburirwa irengero n’akarengane. Desmond Tutu niwe wavuze ati “Iyo ubaye ntibindeba mu bihe by’akarengane n’uko uba wahisemo gushyigikira umugome”.
Rusesabagina arazira ibikorwa byiza yakoze yanahembewe akabibinera umudari w’amahoro yahawe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kagame n’agatsiko ke biyita ngo nibo barokoye abanyarwanda bonyune nti bashaka kumva ko hari undi wakoze icyo gikorwa.