Site icon Rugali – Amakuru

Paul Rusesabagina yashimangiye ko Maj Callixte Sankara ari ibitekerezo n’imyumvire ko FLN ‘itaciwe intege’ n’ifatwa rye

Paul Rusesabagina ukuriye umutwe wa FLN avuga ko ‘utaciwe intege’ n’ifatwa rya Major Callixte Sankara.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa interineti rigaragara ko ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina, umukuru w’ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda – rinafite umutwe w’inyeshyamba uburwanya wa FLN, rivuga ko ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo “ritaciye intege” uwo mutwe.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yahamirije mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali ko u Rwanda rwataye muri yombi Major Sankara ndetse ko azagezwa imbere y’ubucamanza mu gihe cya vuba.

Major Sankara yakunze kumvikana mu bitangazamakuru yigamba ko inyeshyamba z’umutwe wa FLN ari zo zagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

Muri iryo tangazo, umukuru wa MRCD avuga ko “urugamba rukomeje…ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR”.

Ryongeraho ko abarwanyi b’uwo mutwe “bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba”.

Image captionKu munsi w’ejo ku wa kabiri, u Rwanda rwemeje ko Major Sankara ari mu maboko yarwo

Iryo tangazo kandi risa nk’irivuga ku buryo Major Sankara yaba yarafashwemo, rikavuga ko yafashwe “mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores…”

Ntacyo u Rwanda ruratangaza ku buryo rwamutaye muri yombi.

Hagati aho, umutwe wa RNC na wo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, na wo wasohoye itangazo kuri Major Sankara. Wavuze ko “wababajwe n’inkuru y’ifatwa” rye.

Wongeyeho ko “ukomeza gushishikariza leta y’u Rwanda kwemera kuyoboka inzira y’ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanweho”.

“Bitabaye bityo”, ni ko iryo tangazo rya RNC risoza rivuga, “abarwanya ubutegetsi n’abazayoboka inzira y’Ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’uko bwije”.

Bamwe mu bo muri uyu mutwe wa RNC, bari mu bo u Rwanda rwavuze ku munsi w’ejo ku wa kabiri ko rwasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko batabwa muri yombi mu bihugu baherereyemo.

Exit mobile version