Site icon Rugali – Amakuru

Paul Rusesabagina: Umuryango we n’umunyamategeko we bavuga ko ibyo ari kuvuga ari ibyo yategetswe

Rwanda: Paul Rusesabagina yemeye 'gushinga FLN' ngo 'itagamije iterabwoba'

Umwe mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango we hamwe n’abana be bavuze ko ibyo Paul Rusesabagina ari kuvuga muri iki gihe yafashwe ari ibyo ategekwa n’ubutegetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi kuwa kane, aba basubiyemo ko bemeza ko Bwana Rusesabagina yashimuswe akajyanwa mu Rwanda, bahakana uruhare rwe mu bitero byakozwe na FLN ku Rwanda bikicirwamo abantu.

Kuri uyu wa gatanu, urukiko rwisumbuye mu Rwanda ruratangaza icyemezo ku bujurire bwa Bwana Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bwana Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bigendanye n’iterabwoba n’ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi, bishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN.

Muri iki kiganiro cyari kirimo abana batanu ba Bwana Rusesabagina, bavuze ko abanyamategeko yahitiwemo n’umuryango we bagerageje ariko leta y’u Rwanda yabangiye ko bamuburanira.

Umwe mu bakobwa ye Anaise Kanimba yagize ati: “Inshuro zose Gatera Gashabana [umwe mu bagize itsinda bamuhitiyemo] yashatse kujya kumureba ntibamwemereye kuko leta ifite abo yamuhitiyemo tutemera kuko batigenga”.

Bazi uko yagejejwe mu Rwanda?

Umuhungu we Roger Rusesabagina, yavuze ko ubwo bavuganye na se kuri telephone afunze bakamubaza uko yageze mu Rwanda yababwiye ko ari kumwe n’abanyamategeko, ati: “Ni nk’aho yatubwiye ati ‘muragira ngo mbabwire iki ko ntisanzuye?'”.

Kuri iki kibazo ngo yabasubije gusa ko yafashe indege ari i Dubai agakanguka ari i Kigali.

Bwana Rusesabagina aho yari afungiye yabwiye ikinyamakuru New York Times ko indege y’abantu ku giti cyabo yari arimo yari igiye i Bujumbura mu Burundi akisanga yageze i Kigali. Ibi bo ntibabyemera.

Anaise Kanimba ati: “Tuzi ko biriya avuga atari we, ni ibyo leta yateguye kandi yakorewe iyicarubozo ngo abivuge uko babishaka, niyo mpamvu dushaka ko agira abamburanira bigenga umuryango we watoranyije.”

Umunyamategeko Peter Robinson uri mu itsinda ryo kumuburanira ryashyizweho n’umuryango we, avuga ko Bwana Rusesabagina atunganiwe uko abyifuza kandi ibyo avuga mu rukiko atari ukuri kwe.

Babajijwe impamvu atanze abunganizi yahawe niba ashaka abo umuryango wamuhitiyemo, Roger Rusesabagina yagize ati: “Nibyo ntiyanze abari kumwunganira kuko ibyo akora byose ni ibyo yategetswe kubera uko yashimuswe, ntacyo yakora uretse kwemera ibyo leta imuhaye.”

Kuba ubugenzacyaha bwaravuze ko Rusesabagina yafashwe ku bufatanye n’amahanga, nyuma Perezida Kagame akavuga ko ‘yashutswe agakurikira inkuru yemera’ akisanga mu Rwanda, aba bavuze ko byerekana ko yashimuswe.

Bwana Rusesabagina mu rukiko yemeye ko “bashinze umutwe wa FLN utagamije gukora iterabwoba”. Uyu mutwe wagabye ibitero mu Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu.

Muri iki kiganiro abo ku ruhande rwe bavuze ko nta bubasha yari afite ku bikorwa bya FLN, umutwe w’inyeshyamba w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Kagame ‘uri muri US’, icyo bamusaba

Uwari uyoboye iki kiganiro, Madamu Kitty Kurth umuvugizi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, yavuze ko bamenye ko Perezida Paul Kagame uyu munsi yageze muri Amerika “kandi ashobora kubonana n’abashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika”.

Anaise Kanimba yavuze ko icyo basaba Bwana Kagame ari ukurekura Rusesabagina “kuko arwaye umuvuduko w’amaraso, kandi afite amagara yoroheje ageramiwe muri iki gihe cya Covid-19.”

Kuri ibi, urukiko mu Rwanda rwategetsi ko Bwana Rusesabagina niba arwaye azakurikiranwa nk’uko abandi bantu bafunze mu Rwanda amagara yabo yitabwaho.

Muri iki kiganiro Patrick J.Kennedy wahoze ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Amerika yavuze ko “anenga kuba ubutegetsi bw’u Rwanda bwarafashe Paul Rusesabagina binyuranyije n’amategeko ntihagire uyibibaza”.

Bwana Kennedy yavuze ko asaba leta ya Amerika kugira icyo ikora ku kibazo cye.

BBC

Exit mobile version