Site icon Rugali – Amakuru

Paul Rusesabagina: Ibyaha aregwa…Abamwunganira banze urukiko yazanywemo

Paul Rusesabagina: Ibyaha aregwa...Abamwunganira banze urukiko yazanywemo

Abanyamakuru n’abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 muri iki gitondo cyo ku wa mbere bahita bahabwa ibisubizo – igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.

Umutekano wakajijwe bigaragara ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga. Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 muri iki gitondo, nibo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y’urukiko.

Gahunda zose zari kubera kuri uru rukiko mu gitondo cy’uyu munsi ku wa mbere zasubitswe kugeza saa munani z’amanywa.

Nibwo bwa mbere Paul Rusesabagina agiye kugezwa imbere y’urukiko. Yaje yambaye ipantaro ya kaki, n’ikoti ry’ikigina yambaye amapingu kandi akikijwe n’abapolisi benshi.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri yeretswe abanyamakuru i Kigali ko yafashwe, mu buryo butavugwaho rumwe hagati ya leta n’uruhande rw’abo mu muryango we.

Bwana Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ‘Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muriJenoside yo mu Rwanda.

Mu rukiko uyu munsi nibwo ari bubwirwe ku buryo burambuye ibyaha byose aregwa.

Ni ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Umubiligi w’Umunyarwanda

Umunyamakuru wa BBC ntiyemerewe kwinjira mu rukiko, gusa bamwe mu banyamakuru barurimo bavuga ko Bwana Rusesabagina atigeze agira icyo avuga mu rubanza, ko havuze abari kumwunganira.

Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13;

  • Kurema umutwe w’ingabo utemewe
  • Gutera inkunga iterabwoba
  • Iterabwoba ku nyungu za politiki
  • Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
  • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
  • Kuba mu mutwe w’iterabwoba
  • Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
  • Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
  • Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
  • Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
  • Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
  • Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
  • Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare

Ibyaha uregwa atavuzeho kugeza ubu.

Abari kumwunganira bavuze ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.

Muri zo bavuze ko bashingira ku hantu ibyaha aregwa byakorewe, aho ubu byitwa ko atuye (Remera), no ku bwenegihugu bwe – Ububiligi na Amerika yeremewe guturamo – aho adakurikiranweho icyaha icyo ari cyo cyose.

Rusesabagina hamwe n’umwe mu bunganizi be

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta ngingo y’amategeko yatuma uregwa ataburanishwa n’uru rukiko.

Buvuga ko Bwana Rusesabagina ari umunyarwanda w’umubiligi, kandi ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bishobora kubazwa uw’ariwe wese ubishinjwa hatitawe ku bwenegihugu.

Urukiko rwagiye kwiherera ngo rusuzume iburabubasha ry’uru rukiko rwa Kagarama rivugwa n’abunganira uregwa, ku kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye.

Rugarutse, abacamanza bemeje ko uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Abanyamakuru bamwe ntibemerewe kwinjira kuri uru rukiko ndetse baje gusabwa kuva hafi yarwo

Hari hitezwe iki mu rukiko?

Byari byitezwe ko uregwa abanza gusomerwa umwirondoro we, akavuga niba ari we koko cyangwa atari we.

Araburana ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo. Ashobora kandi gusubiza ku byaha aregwa nabisomerwa. Ibi ntacyo uregwa yabivuzeho.

Uyu munsi ntibajya mu mizi y’urubanza n’ibirego, gusa uregwa ashobora guhabwa umwanya wo kuvuga ku bamwunganiye mu rukiko.

Uruhande rwa leta ruvuga ko Bwana Rusesabagina ubwe yihitiyemo abunganizi babiri; David Rugaza na Emeline Nyembo, bo mu rugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda.

Umuryango we wo uvuga ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko barindwi, barimo umwe wo mu Rwanda, bifuza ko bamwunganira ariko batarabyemererwa.

Bwana Rusesabagina ubwe ni we ushobora kugira icyo avuga kuri abo bunganizi b’impande zombi.

Mu kiganiro na BBC mu cyumweru gishize, Bwana Rugaza yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo bamwe, cyangwa no kunganirwa n’abo bunganizi bose hamwe bafatanyije.

BBC Gahuza

Exit mobile version