Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, mu iburanisha ryaranzwe n’impaka zikomeye zishingiye ku bwenegihugu no kuvuga ko uyu mugabo afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko igihe giteganywa cyarenzeho iminota irindwi.
Ku wa 2 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye umwanzuro wari wafashwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba akomeza gufungwa by’agateganyo kuko arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo ariho mu Bubiligi kuko n’ubusanzwe avuga ko atari Umunyarwanda.
Saa Mbili n’igice, Rusesabagina yari yageze mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gusa abunganizi be mu mategeko bo batinda kuhagera kuko nka Me Nyembo Emeline yageze mu cyumba cy’iburanisha saa Tatu n’igice z’igitondo, gusa iburanisha ntabwo ryari ryagatangiye.
Igihe kinini, iburanisha ryaranzwe n’impaka, Rusesabagina atsembera urukiko ko umuntu ruri kuburanisha ari Umubiligi ariko ko Ubushinjacyaha bumwita Umunyarwanda. Yabwiye urukiko ko atumva impamvu yagaragaje iki kibazo inshuro zirenga eshatu ariko rukamwima amatwi.
Ati “Nababwiye ko no mu rubanza rushize, mu Rukiko Rwisumbuye, iki kibazo nagisubiyemo, ahubwo icyo ntumva ni uko urukiko ndubwira rimwe, kabiri, gatatu ntirwumve ngo runkorera icyo narubwiye […] niba njye ndi umunyarwanda, irangamuntu yanjye ni iyihe, pasiporo yanjye ni iyihe, unshaka ankurahe? […] njye kuri njye ndi Umubiligi.”
Usibye izi mpaka, Me Rugaza David wunganira Rusesabagina nawe yamaze umwanya munini abwira urukiko ko uwo yunganira afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi abishingira ku kuba ubwo Rusesabagina yafungwaga iminsi 30 y’agateganyo, hari ku wa 17 Nzeri. Ngo amategeko ateganya ko gusaba ko umuntu yongererwa igihe cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bikorwa mbere y’iminsi 30 ariko ngo Ubushinjacyaha bwabikoze ku wa 16 Ukwakira.
Yavuze ko ubaze mu masaha, umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa wasomwe ari saa Munani, wakuba amasaha 24 agize umunsi n’iminsi 30 y’ukwezi yagombaga gufungwa, ngo bihanwa n’amasaha 720 yagombaga kumara muri gereza.
Gusa ngo Ubushinjacyaha bwatanze ikirego gisaba kongera igihe cy’ifunga n’ifungurwa, ku wa 16 Ukwakira saa Munani n’iminota irindwi, bisobanuye ko amasaha yagombaga gufungwa yari arenzeho iminota irindwi mu gihe ikirego cyagombaga gutangwa mbere y’uko iminsi 30 ishira, bityo ko umukiliya we agomba kurekurwa kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
UKO IBURANISHA RYAGENZE
11:30: Nyuma yo kumva impande zose, umucamanza yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira saa Cyenda.
11:22: Me Rugaza yongeye gusaba urukiko kwemeza ko Rusesabagina afunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, bitaba ibyo ingingo zari zashingiweho bwa mbere afungwa zigateshwa agaciro akarekurwa.
11:20: Me Nyembo yavuze ko kuba Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu nshya bugaragaza busaba ko igihe cyo gufungwa cy’agateganyo cyongerwa, bikwiriye kuba impamvu urukiko rwashingiraho, uwo yunganira agafungurwa.
11:15: Rusesabagina yabwiye urukiko ko yagiye kuba mu Bubiligi kuva tariki 6 Nzeri 1996, ngo inyandiko igaragaza ko atafunzwe, Ubushinjacyaha bukwiye kuyijyana kuri Ambasade y’u Bubiligi bukabaza niba ariyo cyangwa atariyo niba rufite impungenge ku mwimerere wayo.
11:05: Umushinjacyaha yavuze ko kuba Me Rugaza yavuze ko ntacyo Ubushinjacyaha bwakoze mu minsi 30 bwahawe, bidafite ishingiro ngo keretse niba yarashakaga ko icyo bukoze cyose bwari kuzajya bumuhamaraga bukamwereka ikiri gukorwa.
11:00: Umushinjacyaha yavuze ku byavuzwe na Me Nyembo ko Rusesabagina arwaye kandi akaba ari n’inyangamugayo. Yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ubunyangamugayo bwa Rusesabagina ndetse ko n’inyandiko yashyizwe mu ikoranabuhanga yatanzwe n’u Bubiligi, igaragaza ko Rusesabagina atigeze akatirwa n’inkiko, ikemangwa ubuziranenge bwayo.
10:50: Me Rugaza yavuze ko gukomeza gufunga Rusesabagina, byaba ari ugushaka kumwumvisha kuko nta mpamvu n’imwe Ubushinjacyaha bugaragaza ikwiriye gutuma umukiliya we aguma muri gereza.
Yavuze ko gusaba kongera igihe cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bijyana no kugaragaza icyo ubushinjacyaha bwakoze mu minsi 30 ya mbere bwari bwahawe. Kuri iyi ngingo, ngo nta kintu na kimwe ubushinjacyaha bwakoze muri iyo minsi, bityo ko budakwiye guhabwa indi minsi.
Rusesabagina yahawe ijambo abaza Ubushinjacyaha ati “Ubundi ubusanzwe impamvu n’ibyaha bifunga umuntu, biba bihari uwo muntu agafungwa cyangwa umuntu arafungwa, ibyaha, za mpamvu zimufungisha zikajya gushakisha. Nkurikije uko mbibona Ubushinjacyaha burimo gushakisha impamvu zo gukomeza kumfungisha.”
Rusesabagina yasabye ijambo, abwira umucamanza ko nta muntu n’umwe bafatanyije icyaha, avuga ku byo Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abafatanyacyaha be.
Ati “Hari ikintu numvise Umushinjacyaha avuga, avuga abafatanyacyaha ba Rusesabagina, njye nta muntu mfatanyije na we icyaha…ibyo ndegwa ni ibyanjye bwite, niba hari n’abandi baregwa, bararegwa ibyabo.”
10:25: Umushinjacyaha yavuze ko icyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kibarwa hashingiwe ku minsi aho kuba amasaha, yavuze ko umunsi wa mbere w’ifungwa rye ari ku wa 17 Nzeri, naho uwa nyuma ukaba ku wa 16 Ukwakira.
Yavuze ko iyo saha ya saa Munani n’iminota irindwi ikirego cyatanzwe, nta kosa ryakozwe kuko icyo gihe hari mu masaha y’akazi ku buryo n’iyo ikirego gitangwa saa Yine z’ijoro nta tegeko ryari kuba ryirengagijwe.
10:20: Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Me Rugaza yavuze ko ufashe igihe Rusesabagina yafungiwe, urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwasomwe saa Munani. Yavuze ko ufashe iminsi 30, ugakuba n’amasaha 24 y’umunsi, uwo yunganira yari akwiriye gufungwa amasaha 720.
Yavuze ko amategeko ateganya ko gusaba kongera igihe cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kibarwa mbere y’uko iminsi 30 irangira.
Gusa ngo igitangaje ni uko Ubushinjacyaha bwatanze ikirego tariki ya 16 Ukwakira 2020 saa Munani n’iminota irindwi. Ngo iminsi 30 yarangiye saa Munani zuzuye, bityo ko iminsi iteganywa n’amategeko yari yarenzeho iminota irindwi bikagera ku munsi wa 31. Yavuze ko ashingiye kuri iyo mpamvu, uwo yunganira akwiye guhita afungurwa kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Me Emeline Nyembo yabwiye urukiko ko mu ikoranabuhanga ry’urukiko, hashyizwemo imyanzuro yakozwe na Me Gatera Gashabana, ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye, rwazayisuzuma nayo. Yavuze ko Gashabana atabonetse mu iburanisha kuko ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryatangiye kuburanishwa atari mu Rwanda.
10:10: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura ko bwifuza indi minsi 30 y’inyongera y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina kugira ngo bubone umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso no gushaka abandi batangabuhamya.
Rusesabagina yasabye ijambo abwira umucamanza ati “Njye ikibazo cyanjye nk’uko nabivuze, narakivuze nongera ngisubiramo rimwe, kabiri, gatatu. Nababwiye ko no mu rubanza rushize, mu Rukiko rwisumbuye, iki kibazo nagisubiyemo, ahubwo icyo ntumva ni uko urukiko ndubwira rimwe, kabiri, gatatu ntirwumve ngo runkorera icyo narubwiye […] niba njye ndi umunyarwanda, irangamuntu yanjye ni iyihe, pasiporo yanjye ni iyihe, unshaka ankurahe? […] njye kuri njye ndi Umubiligi.
Umushinjacyaha yavuze ko no mu maburanisha abanza, Rusesabagina yemeye umwirondoro we kandi ko ariwo uzakomeza ndetse ko “utazigera uhinduka”.
Iyi mvugo yateje impaka zikomeye, abunganizi ba Rusesabagina bavuga ko iteye impungenge kuko bisa n’aho Ubushinjacyaha bwaba aribwo bufata umwanzuro mu gihe ruvuga ko ibintu bidashoboka guhinduka.
Rusesabagina nawe yabajije urukiko ati “Njye ndagira ngo nibarize niba abashinjacyaha ari ababuranyi cyangwa ari abacamanza? Ni icyo gusa.” Umucamanza yahise amusubiza ko Ubushinjacyaha ari ababuranyi.
Me Nyembo Emeline yabwiye urukiko ko imvugo y’Ubushinjacyaha iteye impungenge, ko bikwiye ko urukiko rutegeka Ubushinjacyaha bukisubiraho kuri iyo mvugo kuko bataba bizeye ubutabera mu gihe Ubushinjacyaha aribwo bufata umwanzuro.
Umushinjacyaha yahawe ijambo, asobanura ko kuri uru rwego, umwirondoro wa Rusesabagina udashobora guhinduka, kuko na Me Rugaza ubwo yakoraga imyanzuro mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yemeye ko uwo yunganira ari Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
9:55: Me Rugaza David yavuze ko urukiko rukwiye gukosora umwirondoro wa Rusesabagina, rukemeza ko nk’uko yabitangiye ibisobanuro, umuntu uri imbere yarwo ari Umubiligi. Me Nyembo Emeline yavuze ko ari ngombwa ko ukekwa agira umwirondo wa nyawo, kuba haba harabayeho ikosa, bikwiye gukosorwa
Bwavuze ko aribwo butanga umwirondoro w’ukekwa, kandi ko no mu maburanisha yabanje, Rusesabagina yemeye umwirondoro we.
9:45: Rusesabagina yongeye kuvuga ko ubwo yabaga impunzi, yatanze ibyangombwa bye byose yemera kuba impunzi. Kuko yari mu Bubiligi, ngo Loni yamusabye ko yaba imfubyi yayo, afata pasiporo y’ubuhunzi.
Ati “Ndashaka kubabwira ko ntari umunyarwanda”.
Yavuze ko bigeze mu mpera za 1990, u Bubiligi bwemeye kumwakira, wa mwana wari imfubyi “u Bubiligi buduha ubwenegihugu, buduha na pasiporo z’u Bubiligi. Ntabwo bwongeye kuduha ibyangonbwa by’u Bubiligi kandi nta n’ibyo twasabye, ku bw’ibyo rero, ntabwo njye ndi umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Rusesabagina yahise asaba ijambo, avuga ati “ nkeka ko umwirondoro mumpa atari wo, ikitari cyo ni uko muvuga ko mfite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi.”
Source: Igihe.com