Paul Muvunyi arasaba Umukuru w’Igihugu kumukiza icyo yise ’urufi rwa rutura’ rwenda kumumira. Amakimbirane hagati y’umunyemari, Paul Muvunyi n’ikigo cya Horizon Group Ltd, cy’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatumye uyu yitabaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ngo abakemurire ikibazo mu buryo bwa gicuti.
Umunyemari Paul Muvinyi ku itariki 11 Gashyantare 2020 akaba yarandikiye Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, ibaruwa y’amapaji atatu ashyiraho na dosiye y’amapaji asaga 10 y’uko ikibazo giteye, aha na kopi Perezida wa Repubulika ndetse na Minisiteri y’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Muri iyi baruwa asobanura urugamba amazemo imyaka 12 ahanganye na Horizon SOPYRWA Ltd nka kimwe mu bice bigize Horizon Group Ltd, aho avuga ko yabuze ubutabera n’ubwo yagerageje inzego zitandukanye ngo zimutabare icyo yise “kumirwa n’igifi kinini”.
Avuga ko byose byatangiye ubwo yaguraga icyari kizwi nka Sopyrwa, cyari ikigo cya leta cyahingaga kikanatunganya ibireti no kubyohereza hanze y’igihugu. Iki kigo akaba yarakiguze mu gihe ibigo bya leta byegurirwaga abikorera.
Nyuma, guverinoma ngo yanzuye ko adafite ubushobozi bwo kwagura iki kigo no gushora mu bahinzi ngo bongere umusaruro kuko hari hakenewe amafaranga menshi yo gushoramo kandi ngo atari afite.
Byarangiye Horizon Group Ltd imuguriye ihita ikora Horizon SOPYRWA Ltd. Kuva icyo gihe, iyi nkuru dukesha Taarifa ivuga ko hashize imyaka 12 impande zombi, Muvunyi na Horizon baregana ibirego bitandukanye.
Ku ikubitiro, umwanzuro w’urukiko wo mu 2011 wategetse ko Horizon yishyura Muvunyi amadorali 597,890 nk’amafaranga yari yasigaye ku bwishyu bw’ubugure bwa SOPYRWA.
Kugeza uyu munsi ariko uyu ngo nta mafaranga arabona, ahubwo havutse ikirego kimureba, aho Horizon yamureze kunyereza imisoro. Horizon yamushinje ko yohereje hanze y’igihugu toni 1,000 z’ibireti ariko ntiyishyura imisoro y’asaga miliyari y’Amanyarwanda.
Horizon ivuga ko ubwo baguraga atigeze amenyesha ko afite imyenda y’imisoro , bikarangira Rwanda Revenue irimo kuyishyuza.
Umwanzuro wa nyuma w’Urukiko rw’Ikirenga wo mu 2019 wategetse Muvunyi guhita yishyura miliyoni 500 z’Amanyarwanda. Icyo gihe nta mafaranga yari yibitseho, yiyemeza gutanga imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni 900 nk’ingwate mu gihe ashakisha amafaranga yo kwishyura umwenda.
Mu gihe ibibazo byari bikomeje, Muvunyi yendaga kubona inguzanyo muri IFC y’amafaranga asaga miliyoni 7$ yo gushora muri Hotel muri Pariki y’Igihugu y’Akagera no kwagura amwe mu mazu ye.
Iyi nguzanyo ariko yagombaga kuyibona ari uko atanze ingwate y’imwe mu mitungo ye. Yaje kujya kumva yumva abwiwe ko imitungo yari yatanze nk’ingwate mu kibazo cya mbere isa nk’iyashyizwe mu maboko ya Horizon kuko nta kintu yagombaga kuyikoraho itabizi.
Bikavugwa ko mu buryo budasobanutse Horizon yari yandikiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka gufatira imitungo yose itimukanwa ya Muvunyi. Iki kigo nacyo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga ngo cyarabyemeye.
Amakuru agera kuri iki kinyamakuru akavuga ko Muvunyi yagerageje no kwegera ikigo cy’ubutaka na Horizon ngo bakemure iki kibazo mu bwumvikane ariko ntacyo byatanze.
Kuri ubu nta bubasha afite bwo kugurisha imwe mu mitungo ye ngo yuzuze ibyo yasabwe, cyangwa kuyikoresha ngo abone inguzanyo yishyure na Horizon. Amakuru akaba avuga ko n’imitungo yari yahaye Horizon nk’ingwate izatezwa icyamunara ku wa gatanu.
Ubuyobozi bwa Horizon bwanze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko Minisitiri w’ubutabera yavuze ko bagombaga gusubiza Muvunyi ku ibaruwa yabandikiye kuri uyu wa gatatu. Yongeyeho ariko ko ntacyo yakora ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.