Site icon Rugali – Amakuru

Paul Louis Rukara: “Uko mbona inyito y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994”

Impamvu inteye kwandika ni inkuru maze igihe mbona ku nyito y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994. Nabone uwitwa Francis yayizanye muri iki kinyamakuru.
Nta kintu kimbabaza nko kubona abantu bakuze bamara imyaka irenga 20 baraburiye inyito nyayo ibintu byabaye bareba cg bagizemo uruhare. Bakabitsindira amazina abipfobya cg abihakana babigendereye cg kubera ubunebwe no kutamenya.

Iriya nkuru: Kagame afite ubwoba ko ikarita akinisha….” Iri kugaruka ku inyito itsembabwoko n’itsembatsemba aho batanze ubusobanura bwayo kdi bakabushyigikira. Iyi nyito nayumvise mu bihe bya kera ariko sinayiha umwanya ku buryo ubu busobanuro buntunguye. Ariko ikintunguye cyane ni ukubona abantu babwemera. Byanteye amatsiko rero namwe ndashaka ko mugira amatsiko yo kumva icyo mbitekerezaho.

Umwanditsi ati mu itsembabwoko n’itsembatsemba abantu bose bibonamo kuko mu Rwanda hapfuye abantu bazize ubwoko bwabo, abandi bakicwa bazize ibitekerezo byabo. Ati interahamwe zicaga abatutsi n’abahutu naho inkotanyi zica abahutu mu duce zari zarafashe, zikomereza i Kibeho na Zaire kdi ubwicanyi burakomeje mu gihugu , ati itsembabwoko ni izina ryanditswe mu bitabo by’amateka”

Reka mbanze ngire icyo mvuga mbere yo gutanga igitekerezo cyanjye nifuza ko nacyo abasomyi bazagira icyo bakivugaho. Igihe ibya ndi umunyarwanda byari byadutse nabonye abahutu n’abatutsi ari akaga, nta mikino bagira. Natangiye gushakisha neza ngo menye ubwoko mbarizwamo kuko ibyo mu ndangamuntu ntabyizeraga. Nabanjirije kuri Mama. Nagiye hanze inshuro zirenga 2 nshaka kubaza mukuru we ariko birangira mbitinye. Naje kureba murumunawe. Bwa mbere yarambeshye ariko ubwa kabiri mu buryo butunguranye, nyuma y’ikiganiro kirekire twabigezeho kdi mu buryo burambuye. Icyo nakuye muri uwo muhuro ni uko nasanze ubwoko bwa mama nari nzi atari bwo. Ibyo gukurikirana ubwa Papa narabiretse ahubwo ntangira ngushyira imbaraga mu gukurikirana imitekerereze n’imikorere y’abanyarwanda kuko ntumve ukuntu umuntu ashobora kuba mu gihugu cye yihishahisha ngo atamenyekana uwo ariwe. Kera kwigira umuhutu byarashobokaga. Abantu ubu babikoreraho politique, ariko biramaze biruta iby’ubu. Ubu ubututsi burahenda ntawabona ikiguzi cyabwo nta n’uwaba inshuti y’umututsi igihe yaba yanzwe na Leta. Niba mugirango ndabeshya muzabaze bariya ba Kantengwa cg Rusagara cg se Kayumba igihe bamubazaga niba azi impamvu batamutabaye yabuze umubyeyi.

Nta mashuri ahambaye mfite ariko ariko nzi gusoma no kwandika, ndetse niyo abize bashyize mu ruzungu nifashisha inkoranya nkumva neza ico bavuze.
Iyo za Buraya hari umusaza uherutse gushishimura inyandiko yise (si jye nayise) ubushakashatsi kuri MRCD na FLN. Iyo nyandiko irimo ibitutsi n’icyo nise ubugome byinshi. Yibasiye abanyatwanda bamwe. Byabaye ngombwa ko nifashisha inkoranya y’urufaransa ngo numve uburemere bwa buri jambo.
Icyantangaje muri ibyo byose ni uko nategereje ko Leta y’u Rwanda, ibuka cg CNLG bamurengutse ngaheba. Ahubwo abantu bo kuri Radio inyenyeri numvise bamushimagiza cyane mu cyo bise liberté d’opinion et d’expression byakoreshejwe n’impuguke. Muzashake iyo nyandiko namwe muzambwire ko nta byaha byahanwa nibura n’amategeko yo mu Rwanda birimo. Ibyaha bikomeye cyane.

Munsuhirize Marara, i Buraya mwateye imbere, muzi gutukana, mwigize abavugizi b’abanyendunga kdi numvise na Géographie y’u Rwanda muyizi kuko muzi utuce rw’u Rwanda abatutsi batuyemo, mukaba nk’impuguke mwifuza ko imbunda za Révolution ariho zashingwa aho guca Nyaruguru. ( biri muri iyo nyandiko yogagijwe n’itangazamakuru ry’abanyarwanda)

Nabonye na none abafitiye Mpayimana Filipo impuhwe ngo Leta yanze ko ashinga ishyaka. Wowe se uretse iby’amarangamutima wamwemerera ushingiye he.
Uriya mugabo simuzi ariko nasomye inyandiko yandikiye ba basore bo muri Jambo numva ndamugaye kdi hari ibyo agomba gusobanuza mbere yo gutwara u Rwanda nk’uko abyifuza.

Arasobanura Histoire mu buryo bwe gusa, ntiyemera ko muri congo haguye abantu ngo uretse abaguye mu gikorwa cya gisirikare cyo gucyura impunzi, ntiyemera ko hari abandi bantu barokotse mu Rwanda uretse abatutsi. Ubwo udasobanukiwe kurokoka, ntamenye uko impunzi zitaha urumva ibyo u Rwanda abizi ku buryo kumubuza gushinga ishyaka byaba intambara.

Hari amakuru ngikurikira y’umuntu ngo wavuze ko mu mibiri y’ababacu bishwe nta kindi kirimo uretse umunuko. Umuco wacu uvuga ko nyirumupfu ariwe ujya ahanuka. Abanukirwa nibabarerekere bene imibiri batanukirwa beyegere, bayiserereho kdi bayisezerere yiruhukire. Numvise inkuru ko uwo muntu yasabye abarokotse gushyira sentimets zabo mu kabati. Mu gihe nkifuza kumenya uwo muntu nagiye mu nkoranya ngo numve icyo dusabwa. Ariko ntaravuga icyo nabonye, ndasaba abahanga mu bya phylosophie, physiologie na psychologie kuzaturebera niba mu kabati sentimets ku bacu bishwe zakwirwamo.
Ikinyuranyo cya sentiments ari nacyo dusabwa ni indifférence na insensibilité: nti bindeba, ntibinkoraho. Ese byashoboka ko tugaragara ko iby’abacu bishwe tubyibagirwa pee tukumva ntacyo bitubwiye.

Tugarutse kuri ya nyito y’ubuhendabana mbona idakwiye kdi idasobanutse nta n’umwanya nayiha mu mateka uretse uw’uko yigeze kubaho kdi idasobanura ukuri ku ibintu.

Abo banyarwanda bazize ubwoko bwabo ni bande? Bishwe na nde? Yabitewe ni iki? Yabiteguye ate? Ryari? None ko kuva mu 1990 abahutu n’abatutsi bicwaga kdi ukaba wemeza ko n’ubu bakicwa ubihuza ute n’iriya nyito?
Abishe bariya bantu barazwi : ni bamwe mu bahutu bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi bagambiriye kubamara, bica n’abahutu kuko ngo basa n’abatutsi, babarengera cg bagambana nabo. Aha turakuramo abazize inzangano.
FPR ibisobanura neza ko aba bahutu bapfuye kuko bari babaye abatutsi kdi nanjye niko mbyemera. Ibyo abo bahutu bakoze ku giti cyabo ntibabitumwe n’ishyirahamwe ry’abahutu kuko ritabaho.

Abahutu bishwe na FPR ibizi neza kdi yabigambiriye, abakozi bayo bahawe amabwiriza yo kurimbura abahutu cg se kubatubya kdi kugirango ibigere neza neza yisanzuye dushinge agati ko hagombaga kwicwa n’abatutsi benshi kdi bakicwa nabi, ibyo nta mpaka tukibijyaho. Aha ngendeye ku busobanuro bwa FPR abatutsi yishe ntibari abatutsi bari abahutu. Kdi ni abapfu ubu si abatutsi ni ibipinga kdi ibipinga birazwi ni uko bigenzwa kurazwi, utarabimenya it is a matter of time azabimenya bimugezeho.

Iby’ubwicanyi bwa FPR mwibuke ko atari bishya kuko byatangiriye mu ijonjora ry’abajya mu gisirikare. None se ibya positive one kugeza kuri five ntubizi? Abahutu barishwe kuko ari abahutu n’abatutsi yarabishe kuko ari abahutu cg kuko banze kwitandukanya nabo, ingero sizo zibuze.
Ikindi FPR yavuze ko mu Rwanda nta batutsi bahari, none se yari kubica badahari? Ni nayo mpamvu ibyakozwe byose ngo ubwicanyi buhagarare byanzwe FPR nka institutiion yateguye, iyobora kdi ikora ubwicanyi bw’abahutu n’abatutsi ku nyungu zayo n’abafatanyabikorwa bayo. Aha nta mpaka zihari ndabazi ko abanyarwanda dukunda impaka.

Aho FPR yaciye hose haguye Abahutu benshi n’abatutsi bake buri musozi wo mu Rwanda n’utagezeho intambara urabizi.
Hypothèse ni uko FPR n’abafatanyabikorwa bayo bagambiriye kurimbura cg kugabanya abahutu baciye inzira y’ubusamo iyo nzira ikaba kwica cg kwicisha abatutsi urupfu rubi.

Icyo twibuka mu rwanda n’itsembabatutsi, tugasoza icyumweru cy’icyunamo twibuka abazize abitekerezo byabo, harimo abanyapolitique cyane cyane. Kdi kuva kera ni uko biri. None urakura he ko abantu bose bibonamo?
Ubwoko buzwi n’amategeko bwatsembwe ni ubw’abatusi ku mpamvu zinyuranye bitewe n’ababatsembaga.
Ubwoko bwiyizi ko bwatsembwe cg b byageragejwe ni ubw’abahutu. Ntibiremezwa n’amategeko ariko ntibyakwemerwa kubihakana, kimwe ni uko bitatuma abantu batemera inyito ya génocide yakorewe abatutsi ni ubwo itajyanye rwose ni ibyabaye mu Rwanda, ariko na none itsembabwoko n’itsembatsemba uretse ko atari n’ipfobya ni uburiganya ni kdi bihabanya n’ukuri ku ibyabaye.

Hari ahantu uzi muri iriya nyito havuga ko hari ubundi bwoko bwishwe ngo bushire cg butube uretse ubw’abatutsi. Niba ntaho se ubifata nk’ukuri. None se wemera ko icyakorewe abahutu ari crime cg ni génocide?
Waba warasomye igitabo cya Ruzibiza uko impunzu zakwiriye isi yose zigenda zicwa zizizizwa, ubwoko bwazo kuva Muvumba, Nyaconga, Ndera, Ruhuha, Gitarama, Kibeho, Zaire…., umugambi w’inzara yitwa Nzaramba urawuzi?
, kurandura imyaka, gusenya amazu, guhatirwa korora imbwa, gushora abantu mu buzima bubagiraho ingaruka ku mubiri no mu ntekezo bikorwa mu Rwanda urabizi, uzi opération punguza ku misozi yose y’u Rwanda n’iya Butare na Gitarama bikundiraga inkotanyi, ijambo gukubura rimaze iminsi rikoreshwa n’igisirkare cy’u Rwanda wararyumvise, gukamisha ingunguru umufuniko w’icupa urabizi icyaha yicuza urakizi, isomo rya M7 ryo kunyunguta umuneke urarizi, ejo bundi hashyingurwa imibiri hafi ya camp Kanombe ntiwumvise umuyobozi wa CNLG atanga bamwe mu batutsi, usubiremo iryo jambo, urebe na context twarimo urasagwa abari bibasiwe ari abo kwa Rwigara.

Uravuga uti igihe interahamwe zicaga abahutu n’abatutsi inkotanyi nazo zicaga abahutu kandi n’ubu zirakica.
Kuki ushaka kubigira kimwe kuri kimwe. Ni nde wakubwiye ko interahamwe arizo zicaga abatutsi n’abahutu zonyine. Nta nterahamwe z’ubundi bwoko uzi muri kiriya gikorwa. Ni nde wakubwiye ko aho inkotanyi zaciye zicaga abahutu gusa. Umukire witwa Seburikoko Célestin uzi ko yaguye i Byumba, uzi ko yari umututsi, none ubwo yishwe na nde ko hayoborwaga n’inkotanyi?
Iri nyito nta rimwe yahaye abantu bose kwibona mu mateka y’u Rwanda, ntabyo nzi kdi igihe cyose FPR izaba iri ku butegetsi Tuzibuka abatusi gusa atari uko ibakunze ahubwo ku mpamvu yo izi.

Uwakumva maze umwanya mvuga Hutu -Tutsi yagira ngo ndi umwami wabo. Oya ni circonstances zibiteye. Ntaho mpuriye n’imyumvire n’imikorere yabo kugeza igihe bazasobanukirwa neza kdi bakandika amateka yabo mu buryo bubereye bose nta wuhutajwe cg ngo yigire nshyashya.
Mugire amahoro.

Paul Louis Rukara

Exit mobile version