Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame yibutse ibitereko yasheshe!! Ifuni Ibagara ubucuti ni akarenge.

Ubu nibwo Paul Kagame yibutse ko turi igihugu gifunganye? Ubu nibwo yibutse ko dukeneye ibihugu by’abaturanyi kugira ngo dushobore gutera imbere? Yibutse ibitereko yasheshe. Kare kose yiyibagije ko umuturanyi ari ingirakamaro. Umuturanyi musabana amazi n’akunyu. Umuturanyi ugutabara watewe wamunganya iki? Umuturanyi musangira ibyishimo hanyuma mugafatana mu mugongo igihe cy’ibyago wamunganya iki?

None se Kagame aravuga iki ko yamaze guca ku banyarwanda abaturanyi bose! Ariko mukurikire ijambo rye neza aratinya kuvuga ko nta mubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’abaturanyi akabica kuruhande atanga ingero za hafi. Ngaho namwe mu mwiyumvire.

Kagame ati turi hagati y’ibindi bihugu ngo ntidukora ku nyanja. Arongera ngo ibyo ducuruza ntahandi twabinyuza tutabinyujije mu baturanyi. Ubu se bizakunda gute yararangije kwihenura ku baturanyi? Umubano uri hagati y’u rwanda na Uganda murawuzi. Burundi n’u Rwanda byo birarebana ay’ingwe. Tanzania na Congo byarumiwe. None se ubu aravuga iki? Kandi byose niwe wabiteye. Ubu se arashaka ibisubizo mu baturage nibo babiteye? Nabe ariwe ufata iyambere abanze akemure ibibazo byose yateye mu baturanyi. Abanyarwanda ni abere, Kagame niwe nyirabayazana.

U Rwanda ngo rufite umuyobozi!!! Akumiro ni amavunja n’aho icwende bakoramo. Mwaba muzi ko hari uwigira koko. Mu kinyarwanda baravuga ngo “Ntawigira”. Arabwira abaturage ngo niba umuturanyi ashyizeho senyenge ikubuza kujya kuvoma iwe ngo uhengere mu kajoro ukate senyenge maze winjire iwe uvome. Ubwo abajya guhahira mu bihugu by’abaturanyi niba imipaka ifunze ngo mujye munyura inzira za panya. Murumva iyo nama arimo agira abanyarwanda! Murapfuye murashize!!! Cyangwa ngo niba ari mazi mwajyaga kuvoma ngo mwarebye ubundi buryo mwayabona nko gucukura Borehole. None se niba ka Rwanda kagana n’ikiganza kakaba kadashobora kweza ibihagije abanyarwanda, ibiribwa bizahaza abanyarwanda bizava he abanyarwanda badahahiranye n’abaturanyi? Ubwo n’abyo azabereka borehole zo kubicukuramo!

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version