Kagame nagerageze aguyaguye Sankara nibyo bizatuma akundwa na Museveni na Nkurunziza

Bwana Paul Kagame yavuze ko agiye kuguyaguya Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kugirango abo bakuru b’ibihugu avuga ko bamwifuriza inabi bazarusheho ku mukunda! Ariko mu nteruro imwe, Paul Kagame yahise ashinja abo bakuru b’ibihugu ko batera inkunga interahamwe, bakaba baziha imyitozo kandi bakazicumbikira mu bihugu byabo bazita abasuguti cyangwa bazita abanyamasengesho!

Kuva cyera Kagame yumvikanishaga ko akomeye cyane kandi ko agomba guhora ahanganye n’umwanzi, none atangiye guhindura imvugo akaba ari kumvikanisha ko agiye kuguyaguya abanzi be! Mbese agiye guhinduka icyo abarundi bise : “ingwe yigize intama”! Mbere y’uko aguyaguya abo banyamahanga, Kagame agomba kuguyaguya abanyarwanda ahemukira buri munsi, kandi ngo “ijya kurisha, ihera ku rugo”, Kagame naguyaguye Sankara n’abo bari kumwe bahanganye nawe maze amahoro ahinde mu Rwanda kandi ikinamico ryo guhimba ibitero bihitana ubuzima bw’abanyarwanda rihagarare!!

Major Callixte Sankara asanga isasu ariryo ryonyine rizakura Paul Kagame ku izima!

Mu kiganiro yagejeje kuri “radiyo Ubumwe”, Major Callixte Sankara yasubije ibibazo bitari bicye abantu benshi bibaza. Nyuma yo gusuhuza abumva “radiyo ubumwe”, Major Callixte Sankara yavuze ko yakundaga kuboneka kuri za radiyo n’imbuga nkoranyambaga zinyuranye ariko muri iki gihe akaba afite inshingano nyinshi zo kuyobora FLN no kuba umuvugizi wayo kuburyo atagikunda kuboneka mu itangazamakuru nka mbere. Sankara yasobanuye kandi ko muri iki gihe ikigezweho ari ibikorwa byinshi kurusha amagambo menshi. Ku kibazo cy’igitero cyagabwe ku Kitabi (Gikongoro) kuwa gatandatu taliki ya 15/12/2018, Major Callixte Sankara yavuze ko ari igitero cy’ikinamico rya FPR nk’uko yagiye ibikora mu bihe byashize; Major Callixte Sankara yagize ati:

“… ririya n’ikinamico rya FPR isanzwe imenyereye, si ubwa mbere , si ubwa kabiri, si ubwa gatatu, ikora ibintu nka biriya kugirango iteze ikibazo, ibone impamvu zo kugirango ikore amahano, yarabikoze yambuka muri Congo, itangira kwica abanyamulenge kugirango ibone impamvu zo gutera Congo, yarabikoraga ikajya kwica abagogwe kugirango ibone impamvu yo kubura imirwano! Biriya bintu iri gukora, ni ukugirango ibone impamvu zo gutera Uburundi.

Biriya bavuga ngo abantu bari muri icyo gitero ngo bavugaga ikirundi, niba koko baravugaga ikirundi, ndagirango nkubwire ko muri iri shyamba rya Nyungwe harimo imitwe 3: harimo ingabo za FLN, ririmo ingabo za Kagame, hakabamo n’inyeshyamba zo kwa Niyombare zirwanya ubutegetsi bw’i burundi. Bibaye aribyo rero ko abo bateye bavugaga ikirundi, ni ukuvuga ko baba barafashe izo nyeshyamba zo kwa Niyombare akaba arizo bakoresha muri icyo gitero kugirango babone impamvu yo gutera Uburundi…”

Major Callixte Sankara yemeza ko inkotanyi ziri muri Nyungwe zataye umutwe kuko bazitega imitego, bakazigwa gitumo bakazirasa; inkotanyi zaza kubashaka zikababura! Sankara avuga kobandikiye umuryango w’abibumbye ONU n’abakuru b’ibihugu binyuranye babamenyesha ko bafashe intwaro kugirango bahindure ibintu mu Rwanda kuko ariyo nzira yonyine isigaye mu Rwanda. Major Callixte Sankara yamaganye ubwicanyi inkotanyi ziri gukorerwa urubyiruko rwo muri Nyaruguru ziruhora kugira abakunzi muri FLN. Major Callixte Sankara yagize ati:

“…ni ibintu biteye agahinda, niyo mpamvu abanyarwanda bose bagomba guhaguruka bakadushyigikira urugamba tukarwihutisha kuko uko rutinda niko azakomeza kutwicana abantu. Abantu bagomba kureka ibintu by’amanyembwa ya politiki, abantu bakomeza babajijisha bababeshya ngo hari indi nzira ishoboka, nta yindi nzira ishoboka! Icyo nabwira umunyarwanda aho ari hose ni ukumubwira nti : mpa karacinikove nkurasire inkotanyi! iyo niyo ntero ya FLN! Ibindi bisigaye ni ibigambo, ni icyuka ntahantu bishobora kuzabageza! Imbunda ni akagabo, iyo ufashe imbunda udashaka kukumva arakumva, Kagame se yakumva ate uri mu bintu bya palapala by’amagambo?”

Major Callixte Sankara avuga ko ntamahitamo ahari, ko kuba barafashe intwaro bagomba gutsinda urugamba, cyangwa bagapfa bagashira. Sankara avuga ko nta bwoba afite bwo gupfa, avuga ko muri 1994 ubwo yari yihishe mu rugo rw’umuhutu yigemuriye interahamwe ngo zimwice, uwo muhutu wari umuhishe yohereza abana be bamufatira mu nzira baramugarura, uwo muhutu avuga ko aho kugira ngo bamwice ahubwo ariwe uzabanza gupfa! Sankara avuga ko nubwo yapfa abandi bari kumwe ku rugamba bazakomeza!

Sankara avuga ko ingabo za FLN zirirwa zirwana n’inkotanyi muri Congo Kagame yoherejeyo kugirango abarwanyi benshi ba FLN batambuka ari benshi bakajya muri Nyungwe, ariko uko byagenda kose nta kintu na kimwe Kagame yakora ngo azakure FLN muri Nyungwe!

veritasinfo