Isesengura rya Mwalimu: Paul Kagame Iki ni igihe kidasanzwe cyageze cyo gukoresha amarira y’abacikacumu ba batutsi ngo bimuheshe indi manda. Nkuko mu bizi Mwalimu nshinzwe kubakorera amasesengura atuma mubasha kumva neza ibiba byihishe inyuma yibyo mu bwirwa nabakora imirimo ya Politique. Uyu munsi nasanze ngomba kwibanda kuri Paul Kagame kandi nkabikora kuburyo mwese mubasha kubyumva kimwe, abanyabwenge, na rubanda rwa gisesekara, abakuru nabato, abakecuru nabasaza, iri sesengura ndikora muburyo mubasha kubyumva kimwe kandi mu magambo mwese muhuriyeho.
Nakunze kubivuka kenshi ko ubutegetsi bwa Paul kagame yabwubakiye ku marira yabacikacumu, abwubakira ku maraso menshi y’abanyarwanda yamenetse kandi ahanini ari nawe uza mu bambere mu mpanvu zatumye u Rwanda ruba imivu yamaraso.
Kubera ko uruhari rwa Paul Kagame mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda naruvuze inshuro zitabarika ,umunsi ku wundi, uyu munsi nifuje kwibanda ku ngingo imwe gusa nifuje ko muyumva nkuko mbibasobanuriye.
Kuki amatora yo kwimika Kagame yashizwe mu kwezi kwa Munane kuyu mwaka?
Bitandukanye nindi myaka twagiye tureba uko imihango yo kwibuka yagiye ikorwa, ndetse no gushyingura abatarashyingurwa bitirirwa kuba abo mu bwoko bw’abatutsi, uyu mwaka bizaba ibintu bidasanzwe.
Icyunamo cyuyu mwaka, birashoboka cyane kandi cyane, Kagame azasaba abacika cumu kurira bidasanzwe, no kugaragaza ukwiheba bakoresheje amarira kudasanzwe, hazabaho indirimo zamarira, zamaganya, zituma u Rwanda rusa nkaho rutagifite ubuzima. Abagore abana, abasore nabasaza, bazarohwa mu marira adasanzwe yo kwibuka, kugira ngo umujinya, agahinda bizarange igihugu cyose, maze n’abanyamahanga bazasura urwanda, bibatere agahinda .
Uko kurira kudasanzwe nyuma yimyaka23 gecocide ibaye nta kindi bizaba bigabije usibye kubwira abatutsi ko bari bashize iyo Paul kagame atahagoboka. Abanyarwanda bazunvishwa ko urwanda ruriho kubera Paul Kagame, ko abatutsi bose babashije gucika kwicumu ari ubutwari bwa Paul Kagame. Hazakorwa itabururwa ridasanzwe ry’imirambo izitirirwa kuba iyabatutsi, maze amezi atatu yose uhereye mu kwezi kwa kane iharirwe gushyingurwa mu cyubahiro.
Ibi nta kindi bizaba bigamije usibye guhembera amarira n’uburakari bw’abatutsi bitirirwa kuba abacika cumu, no gutera ubwoba budasanzwe icyitwa umuhutu cyose kizaba kiri ku butaka bw’u Rwanda, bose kandi bunvishwa ko iyo hatabaho intwari Paul kagame , ngo abe yararokoye abatutsi , abe yaratsinze intambara ko nta muntu numwe wakagombye kuba akiriho. Amezi atatu yamarira,umujinya , ubwoba, agahinda , nibyo bizaba impanvu ikomeye abantu bunvishwa ko bagomba kujya gutora Paul kagame wabahaye, ubuzima , wabahaye ukongera kubaho, ndetse abakazanira amajyambere, igihugu akakizura kandi cyari cyarapfuye.
Ibi niko amasesengura yanjye mbakorera abinyereka, nkaba niba ntibeshye ariko muzatangira kubibona, ubwo icyunamo kizatangira nkibisanzwe mu kwezi kwa kane. Bizaba bimeze bite mu bihugu by’amahanga aho inkotanyi zikunze kwisanzura?
Abatutsi babacika cumu bamwe bo muri ibuka bazasabwa kwiruka isi yose mu bihugu bibonekamo abazungu bafite ijambo mu Rwanda, maze basuke amarira hasi, baririmbe za ndirimbo za Kagame zuko iyo Paul kagame atahaba baba barashize.
Abacitse kwicumu bazamugira intwari, bamwogeze bamutake, bereke isi yose ko kuba abanyarwanda bakiriho , nokuba urwanda ruriho babikesha Paul Kagame.
dore ibitazavugwa :
1. Nta na hamwe hazavugwa ko Paul kagame yateye urwanda afite umugambi wo kwica icyitwa umuhutu cyose kizamubangamira .
2. nta na hamwe hazavugwa ubwicanyi umutwe winkotanyi wishe abahutu mu turere twose twu rwanda.
3. nta na hamwe hazavugwa ubwicanyi inkotanyi zakoreye abahutu mu nkambi zimpunzi za Congo.
4. nta na hamwe hazavugwa ukuntu Paul Kagame yagiye we ubwe yica abahutu abarashe mu kivunge kugira ngo yereke inkotanyi uburyo abahutu bagomba kwicwa nta mpuhwe bagiriwe.
5. nta na hamwe hazavugwa ibitero by’inkotanyi byagiye bigabwa ngo byice abatutsi bigambiriye ko ubwo bwicanyi bwitirirwa ubutegetsi bwa Habyarimana.
6. Nta na hamwe hazavugwa ko Paul Kagame yakoze umugambi wo kurasa indege ya Habyarimana agambiriye kuroha igihugu mu bwicanyi ndenga kamere ngo nabyo bimugeze ku butegetsi.
7. ubu abantu bazasohoka muri cya cyunamo kimara amezi atatu, bahita bajya gutoreshwa Kungufu Paul Kagame icyunamo kizaba kimaze amezi atatu cyamamaza ubutwari bwe bushingiye ku binyoma bwo kurokora abanyarwanda.
Iri sesengura Mwarigezwagaho na Mwalimu.