Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame yarenze ku myanzuro yafatiwe mu nama ya CIRGL

Mu mwaka w’2012,ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata umujyi wa Goma, ibihugu bigize umuryango wa CIRGL ufatanyije n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) bateraniye Addis Abeba mu gihugu cya Etiyopiya maze iyo nama yongerera inshingano nshya umuryango wa CIRGL mu gukemura ibibazo byose bishobora gukurura intambara mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni muri iyo nama uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavugimo ko Museveni na Paul Kagame bagomba kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwabo! Kikwete yavuze ko abantu bangana aribo bagomba kuganira, bagashyira intwaro hasi bagashyira ibiganiro imbere kuko intambara idakemura ibibazo ahubwo ibitera!

Muri iyo nama hafatiwemo umwanzuro ukomeye cyane w’uko CIRGL itagomba kwita ku makimbirane ari hagati y’ibihugu gusa ko ahubwo igomba no gukemura amakimbirane n’intambara z’imitwe irwanya ubutegetsi bw’ibihugu byabo. Umwe muri iyo myanzuro usaba ko nta gihugu na kimwe gishobora gucumbikira cyangwa guha ubuhungiro abarwanyi barwanya leta y’ikindi gihuguariko uwo mwanzuro Kagame yawurenzeho cyera kuko yacumbikiye abarwanyi ba Laurent Nkunda warwanyaga leta ya Congo kimwe n’abarwanyi ba M23 ndetse acumbikira n’abashatse guhirika leta ya Nkurunziza mu Burundi!

Abo bose Kagame avuga ko yabahaye ubuhungiro mu gihugu cye! FDLR ntabwo yahawe ubuhungiro muri Congo ahubwo Loni yahise ishyiraho umutwe w’ingabo zo kurwanya FDLR na M23! Muri iyo nama, ibihugu bigize CIRGL byashyize umukono ku masezerano yo gutabarana igihe kimwe muri ibyo bihugu cyaba kikuye muri aya masezerano kikajya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu! ibihugu bigize CIRGL ni  12 aribyo :  Angola, Burundi, Centrafrique, RD Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’epfo, Sudani ya ruguru, Congo Brazza, Tanzaniya na Zambiya.

VERITAS

Exit mobile version