1.Inama y’umushyikirano yaberaga i Kigali mu minsi 2 yashojwe uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 14/12/2018.
a.Iyi nama ya 16 y’umushyikirano yaranzwe ahanini n’ijambo rya Paul Kagame ryagarutse ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari.
b.Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite abaturanyi babi.
c.Kagame yongeye kuvuga ko ntakwihuza kw’ibihugu byo mu karere uturanye n’abantu bakwanga cyangwa bakwifuriza inabi.
d.Kagame ati :″ Mbere yo kuganira n’abandi tubaze tuganira hagati yacu ubwacu.″
https://youtu.be/RI4_m9iOcHY
2.Paul Kagame yabajijwe icyaba cyaratumye Afurika y’Epfo isubika ibiganiro byari biteganyijwe kuzahura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
a.Paul Kagame ati :″RNC mujya muyunva cyangwa murayizi ?″
b.Kagame ati :″Minisitiri Lindiwe Sisulu yatumiye abantu ba RNC.″
c.Kagame ati :″Dushobora kuganira ku biganiro “Dialogue” ibyo ni byiza ariko ikibazo ni uko byabanje kujya mu biganiro.″
d.Kagame aravuga ko kugeza ubu atarabona Tweet ya Nduhungirehe na Link ya Rushyashya.
e.Kagame yashimangiye ko akurikira Blog or Media za Opposition.
3.Impuruza ya ICGLR ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi yamaganiwe kure.
a.Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, Zachary Muburi-Muita yavuze ko kwangirika k’umubano w’ibihugu byombi bibahangayikishije, asaba imiryango mpuzamahanga ubufasha mu kuzahura uwo mubano, nk’uko Ikinyamakuru Iwacu Burundi cyabyanditse.
4.Paul Kagame yashimangiye ko yapfushije abasirikare 3 mu gitero cya Busasamana.
a.Paul kagame ati :″Tugiye kurebera hamwe na Kongo ikigiye gukorwa.″
b.Kagame ntabwo ajya avuga ko yakozwe mujisho ngo arekere aho.
c.RNC ntabwo ihanganye na FDLR buri organisation, ifite ubuzima gatozi bwayo.