Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame wari umaze igihe yaraburiwe irengero yongeye koboneka mu ruhame!

Paul Kagame wari umaze igihe yaraburiwe irengero yongeye koboneka mu ruhame!

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Mugisha Alexi na Mukakarangwa Clotilde bo basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc, nabo basoje manda nyuma y’umwaka umwe kuri bagenzi babo bari batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre amaze igihe kinini ari umwalimu muri kaminuza zitandukanye, akabifatanya no kuyobora impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka.

Ni mu gihe Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yaherukaga kwegura muri Guverinoma nyuma yo gushinjwa guhohotera umukozi warindaga umutekano, ariko baza kwiyunga.

Kanziza Epiphanie yari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe, mu gihe Dr Twahirwa André ari umuhanga mu ndimi, umaze igihe aba mu Bufaransa.

Kuki bashyizweho nyuma y’umwaka manda ya Sena itangiye?

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.

Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepie. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo.

Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane mu munani yemererwa n’itegeko, barimo Dr. Iyamuremye Augustin (ubu ni Perezida wa Sena), Nyirasafari Espérance (ubu ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma), Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera (Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi).

Abandi bane bari basigaye bagombaga kujyaho nyuma y’umwaka manda nshya itangiye, hirindwa ko habaho icyuho by’umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo no kwemeza abayobozi.

Aba basenateri bashyizweho nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 


Exit mobile version