Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame n’agatsiko FPR ntibashaka za Taxi nto zitwara abagenzi

Maze gusoma ibyo Ntwali John Williams yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook nifuje kubisangiza abanyarwanda bose ngo nabe birebere akarengane n’ubusambo iriya leta ya Paul Kagame na FPR bafite mu kwikubira no gusahura abanyarwanda. Isomere ibyo Ntwali yanditse:

“Mu kunaniza burundu Taxi nto zitwara abagenzi zikivana mu muhanda, zacibwaga 75.000 FRW ya buri kwezi, none zategetswe kujya zishyura 250.000 FRW yiswe umusoro wa parking. Akiyongera ku misoro isanzwe, autorisation, ubwishingizi, … Ku mwaka zikishyura imbumbe isaga 4.000.000 FRW”

Iyi leta ya Paul Kagame na FPR biyemeje kwikubira ubukungu bwose bw’igihugu kugeza naho bageze aho kurya nakataribwa bagurisha ibintu bitari ibyabo nk’uruganda rw’itabi rw’umucuruzi Assinapol Rwigara ndetse n’inzu y’ubucuruzi bw’umunyemari Rujugiro. Ariko baribeshya kuberako ibyo biba cyangwa bikubiraho batazabijyana ikuzimu. Na Mobutu ntiyari afite bicye cyane.

Exit mobile version