Site icon Rugali – Amakuru

Paul kagame na FPR bakomeje kwerekana ko ntampuhwe bafitiye u Rwanda n’ Abanyarwanda.

Mu gihe ibihugu bituranyi by’u Rwanda bifite abantu bake bafunzwe birekura abarenga 2000 buri mwaka, perezida Kagame Paul mu nama idasanzwe y’abaminisitiri yaraye iteranye ejo kuwa 19/01/2018, yatangaje ko arekuye by’agateganyo imbohe 392 zisanzwe n, abana 18 bari bafungiwe muri gereza y’abana ya Nyagatare batsinze neza ikizamini cya leta.

Ubugome no kutagira impuhwe bya kagame na fpr ncaka kugaragaza aha ngaha bushingiye ku kuba u Rwanda bizwi ko aricyo gihugu gifunga cyane kandi gifite imfungwa nyinshi mu karere k’iburasirazuba ruherereyemo ndetse no muri Afurika muri rusange ntiriwe mvuga Ku isi.

Ibi bihugu byo mu karere bisa naho bitanafunga buri mwaka birekura abasaga 2000 , ariko kagame we kubera kutagira impuhwe n’ubugome ntengakamere bimuranga kandi bimutuyemo yarekuye 410 gusa kandi afunze ibihumbi bikabakaba 60 000 nabyo by’inzirakarengane. Kandi aba yarekuye amakuru atugeraho avuga ko abenshi muri bo bamaze amezi n’amezi bararangije ibihano ndetse baranatashye. Ibi yakoze bikaba ari inkinamuco gusa yo kugirango nawe byitwe ko yarekuye imfungwa.

Nshingiye kandi Ku mibereho mibi igoranye abafungwa babamo, birambabaza cyane kubona igihugu kidafite ubushobozi bwo kubitaho, kubagaburira, kubambika no kubavuza, kidashobora gutura uwo mutwaro ukiremereye ahubwo kigahitamo ko bagwa( bapfira) mu magereza.

Muri iki gihe kandi imfungwa zariyongereye cyane kuko birigwa batoragura mu mugi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu urubyiruko maze bamwe bakabafungira ahatazwi cyane ko bahinduye kata yo kutongera gufungira abantu benshi muri za safe house zamaze kumenyekana k’urwego mpuzamahanga. Bakaba barafunguye izindi zitazwi , abandi bakabafungira muri za gereza, kuburyo buri munsi gereza imwe yakira abasaga 100, magingo aya imfungwa zikaba ziryamishwa kumbaraza zizo nyubako, abandi bakaryamishwa mubibuga bihuza inyubako(aho ziri), abandi munyubuko ziri kubakwa, abandi nabo baryamishwa mu nzira imfungwa zinyuramo zijya mu bwiherero , mu rwegoro (aho buboneka) cyangwa munzira banyuramo bajya gufata amafunguro nubwo nayo aba adahagije haba mungano( quantity) no muntungamubiri(quality),dore ko ifunguro bagenerwa ridashobora gutunga umuntu. Gereza ubu ubucucike buri hafi kugera kugipimo bwariho batangiye gutoragura abanyarwanda nyuma ya jenoside, byongeye kuba muri komeza na songamane.

Ibi byose bigaragara cyane muri gereza ya Nyarugenge(mageragere), Rwamagana(nsinda), Muhanga(gitarama) Rubavu(nyakiriba), Huye(karubanda), Byumba(miyove), Rusizi na Musanze(ruhengeri).

abantu bafunzwe abenshi usanga muri aya magereza tuvuze haruguru baba barwaye indwara z’uruhu,igifu, iz’umutima, izo kubura amaraso n’izindi . zimwe zikomoka Ku mirire ikennye, izindi Ku isuku nke.harimo n’abarwaye indwara z’ubwoko bunyuranye zikomoka Ku iyicarubozo baba barakorewe kwa kabuga, gikondo , kwa gacinya, kami , mukamira n’ahandi. Harimo n’izikomoka kuryo bakorerwa muri gereza.

Muri iki gihe kndi abanyarwanda bamwe bafite ababo bafunzwe bari biteze ko ashobora kurekura abasaza bageze muzabukuru n’abandi barwaye indwara zidakira bose babura igihe gito ngo bipfire yenda bakajya gusazira cyangwa gupfira mu miryango yabo , dore ko kubera kuzahara biba binagoye kugirango babe bamara kabiri ariko kagame kubera ubugome bwe ntashobora kurota abagirira impuhwe ngo abahe byibura amahirwe yo guphira mu miryango yabi, nayo ibone uko ibaherekeza neza, batajugunywe Ku gasi kugasozi aho bashyingurwa kuburyo budakwiye ikiremwa muntu.

source: Urubyiruko Inkingi Turikumwe FB Page

Exit mobile version