Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame mu nzira yo kugurisha RwandAir. Muti gute?

Paul Kagame agiye kurya na “RwandAir” ariko ntarahaga! “Umusore utihaze ngo ntarongora inkumi”! Mu rwego rwo guhisha ubwicanyi bukomeye Kagame akomeje gukorera abanyarwanda bugizwe no kubanyereza, kubarasa ku manywa yihangu no kubicisha inzara, Umwicanyi Kagame yagiye atangiza imishinga itizwe neza kugira ngo ahume amaso abazungu bamushyize ku ntebe!

Kagame yagiye abeshya ko igihugu yagihinduye Singapulu y’Afurika! Nyuma y’aho Kagame atahuriweho ikinyoma cyo gutekinika imibare y’abakene mu Rwanda, ubu Kagame ari mu biganiro n’igihugu cya Qatar kugirango akigurishe isosiyeti ya “RwandAir” bitewe n’uko isanduku ya leta irimo ubusa kandi iyo sosiyete ikaba ikomeje gukorera mu gihombo gikabije!

Sosiyete ya “RwandAir” ni imwe mu masosiyete Kagame agaragaza mu mahanga mu rwego rwo kujijisha ko igihugu yagihinduye Uburayi, iyo sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu ndege yakomeje gukoreshwa mu rwego rwa propagande yo kwamamaza umwicanyi Kagame ku isi yose! Leta ya Kagame yagiye yaka imisoro ihanitse abanyarwanda bari kwicwa n’inzara maze ayo mafaranga agashorwa mu ndege za “RwandAir” zikirirwa zizenguruka isi yose zirimo ubusa kuko nta bagenzi zibona! Mu bwenge bucye bwa Kagame, yumva ko: kugura indege, kubaka inzu, kohereza ibyogajuru mu kirere… biruta ubuzima bw’abantu yica buri munsi kandi ko bisimbura gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kugirango abanyarwanda bashobore kugaragaza ibitekerezo binyuranye byubaka igihugu cyabo none ubu akaba yarabahinduye ibiragi n’ibikange!

Nubwo kuri Kagame kugira ibintu biruta ubuzima bw’abantu, iyo mikorere n’imitekerereze ye hari aho igera igahagarara, ukuri kukajya ahagaragara maze ikinyoma kigakubitirwa ahareba Inzega! Kubera igihombo gikabije cya “RwandAir” kandi amafaranga akaba ari kubura mu isanduku ya leta , Paul Kagame yashatse kugurisha “RwandAir” kuri sosiyeti ya “Ethiopian Airways” yo mu gihugu cya Etiyopiya; nyuma yo gusuzuma isoko riri mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari “RwandAir” ikoreramo; Ethiopian Airways yasanze umushinga wo gushyiraho RwandAir warakozwe nabi ifata icyemezo cy’uko idashobora kuyigura kuko byayikururira igihombo gikomeye! Ibyo muri Etiyopiya byanze, nibwo Paul Kagame yigiriye inama yo kwegera abarabu bo mu gihugu cya Qatar.

Igihugu cya Qatar ni gito cyane ariko kirakize cyane kubera ko gifite peteroli. Abayobozi ba Qatar ariko bakaba bafite ikibazo cyo kutumvikana n’ibihugu bihana imbibi n’igihugu cyabo kuburyo ibihugu bikikije Qatar byayifatiye ibihano by’uko indege zayo zibujijwe kunyura mu kirere cy’ibyo bihugu! Qatar ikaba iri mu bwigunge bukomeye kuva mu mwaka w’2017 kubera icyo cyemezo n’ubwo ikize! Icyo kibazo cyo kutumvikana n’abaturanyi, abayobozi ba Qatar bakaba bagisangiye na Kagame,kuko nawe afata ibihugu bikikije u Rwanda nk’abanzi akaba yarafunze imipaka y’ubutaka, Ese ibihugu bikikije u Rwanda bifashe icyemezo cy’uko nta ndege nimwe igomba kujya cyangwa kuva mu Rwanda igomba kunyura mu kirere k’ibihugu byabo, byagenda gute?

Icyo nicyo kibazo Qatar ifite
! Kubera iyo mpamvu, Kagame yashoboye kumvisha abayobozi ba Qatar ko bashobora kugura “RwandAir” noneho bigafasha indege za sosiyeti ya Qatar yo gutwara abantu mu ndege yitwa “Qatar Airways” kujya zikoresha indege za RwandAir mu kwigarurira isoko ry’Afurika!

Ikinyamakuru “The East Africa” dukesha iyi nkuru cyagerageje kubaza Madame Yvonne Makolo umuyobozi wa RwandAir aho ibiganiro bigeze byo kugurisha iyo sosiyeti ayobora ku gihugu cya Qatar ariko yanze kugira icyo atangaza!Ntabwo Makolo yemeje cyangwa ngo ahakane ko imigabane ya “RwandAir” igiye kugurishwa Qatar kandi ibiganiro byo kwigarurira “RwandAir” bigiye kugera ku ndunduro. Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba “RwandAir” nigurwa na Qatar noneho ibyo bizatuma ishobora kubona abagenzi!

Iki kibazo kirakomeye cyane kuko isoko ry’Afurika ridafite abantu benshi bakoresha indege mu ngendo zabo, abanyafurika barakennye kandi ntibafite akamenyero ko gukoresha indege, ibyo bikaniyongeraho na politiki mbi ya Kagame yo kubanira nabi ibihugu by’abaturanyi kuburyo ntasoko “rwandAir” ifite muri ibyo bihugu. Umuco mubi wa Kagame wo kujya guhiga impunzi z’abanyarwanda zamuhunze ziri mu bihugu binyuranye nabyo byatanze isura mbi ya “RwandAir” nk’ikigo gikoreshwa na Kagame mu gukwirakwiza abicanyi hirya no hino ku isi!.

Kagame arateganya gusaba Qatar gufata imigabane myinshi ya “RwandAir” ikazita cyane cyane kubibazo byerekeranye na tekiniki y’indege; Kagame akaba asaba kandi Qatar kumufasha kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera kuko uwo mushinga nawo wabuze abaterankunga bitewe n’uko babona nta nyungu uzatanga! Icyo kibuga cy’indege cyo mu Bugesera kikaba kizatwara amafaranga menshi ariko bikagaragara ko nta bagenzi kizabona kuburyo gishobora kugaruza amafaranga azacyubaka, uwo mushinga w’ikibuga cy’indege mu Bugesera nawo ukaba warizwe nabi kuko icyo kibuga kizaba kimeze nk’umutako gusa!

Ngayo amaherezo ya “Vision 2020” ya Kagame! Kagame akaba akomeje gahunda ye yo kugurisha igihugu cy’u Rwanda, amafaranga avuyemo akayashyira ku mufuka we kuburyo Kagame arusha kure cyane igihugu cy’u Rwanda umutungo! Kagame yagurishije: camashyamba yose na pariki z’u Rwanda abiha abanyamerika, yagurishije ikiyaga cya Kivu agiha abanyamerika n’abantu bikorera ku giti yabo kuburyo abanyarwanda badashobora gukora uburobyi nk’uko babukoraga, Kagame yagurishije ibishanga byose by’u Rwanda, iyo akaba ari imwe mu mpamvu itera abanyarwanda inzara ya Nzaramba; amafaranga yagurishijwe uwo mutungo wose w’igihugu yagiye mu mufuka wa Kagame kuko nta rwego na rumwe rwa leta rwigeze rwakira ayo mafaranga!

Igikomeje gutangaza abantu benshi ni uko n’ubwo Kagame afite amafaranga menshi atarahaga, ntibimubuza kwica cyangwa guhungisha abacuruzi batangiye gutera imbere mu Rwanda akigarurira ibyabo kandi agafata n’amasoko yose bari bafite mu Rwanda!

Nubwo Kagame yarushije “isiha-rusahuzi” gukusanya umutungo w’abanyarwanda akawugira uwe bwite, ntabwo bimusa, ntatora uturaso, ahorana inzara n’umushiha wo kubona ibintu byinshi kurushaho kuburyo ubu igihugu cyose cy’u Rwanda yakigize nk’isambu ye ndetse akaba yarigaruriye n’izina ryacyo kuko iyo uvuze Kagame ngo uba uvuze u Rwanda!

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwicwa n’ubukene bukabije, inzara n’amavunja, Kagame we akomeje kwirundaho umutungo w’igihugu nta rwego na rumwe agishije inama no kongera imisoro ubutitsa kugirango arusheho kugira amafaranga menshi! Gusa “ubamba isi ntakurura”, nubwo Kagame akomeje kurunda uwo mutungo ariko azawusiga kuburyo ubutegetsi bushya buzabogora igihugu bugomba kuzagaruza uwo mutungo wose!

veritasinfo

Exit mobile version