Site icon Rugali – Amakuru

PAUL KAGAME ARI GUTEZA CYAMUNARA IMWE MU NDEGE YAKUYE MU MITSI Y’ABANYARWANDA

PAUL KAGAME ARI GUTEZA CYAMUNARA IMWE MU NDEGE YAKUYE MU MITSI Y’ABANYARWANDA

Nk’uko amakuru yizewe agera ku Ijisho ry’Abaryankuna abyemeza, Paul Kagame ari gushaka abakiliya b’imwe mu ndege yakuye mu byuya by’Abanyarwanda kuri ubu iparitse ku kibuga mpuzamahanga cy’i London mu Bwongereza kizwi cyane ku izina rya Heathrow.

N’ubwo mu bindi bihugu amakuru arebana n’iby’indege umukuru w’igihugu agendamo akunze gushyirwa ku mugaragaro, ibya Paul Kagame byo bikorwa mu bwiru no mu bwikanyize busuzugura bukanasuzuguza umuryango mugari w’abanyarwanda ari nabo batanga imisoro izo ndege zigurwamo.

Twabibutsa ko Paul Kagame agenda mu ndege zo mu bwoko bwa Gulfstream G650ER imwe ibarirwa agaciro kangana na Miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda. Twabibutsa kandi ko izo ndege zanditswe kuri Paul Kagame ubwe, maze uko zihagurutse bikitwa ko Leta y’u Rwanda izikodesheje nawe maze amafaranga akarigitira mu mufuka we.

Kuri ubu rero isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, amakuru ijisho ry’Abaryankuna ryatohoje nuko imwe muri izo ndege ya GulfStream ifite ibirango bya GS2GJJ ubu iri gutezwa icyamunara aho iparitse ku kibuga cya Heathrow mu Bwongereza bikaba bigaragara ko yahageze mu matariki ashyira 21 Werurwe 2020. Abantu bagaragara nk’abakomoka mu gihugu cy’abarabu bakaba bamaze kuyisura inshuro zirenze imwe ariko bakananiranwa na Paul Kagame ku giciro. Bikaba bitaroroheye Kagame kwemera guhomba kuko igiciro cyayo kiyongeraho amafaranga y’umurengera agomba kwishyura Services z’Ikibuga cy’indege cya Heathrow kubera Parking.

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwicira isazi mu jisho cyane cyane muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, bakaba barategetswe kuguma mu ngo, abandi bafungwa umusubizo, Paul Kagame yikomereje ubujura bwe bwo kwigwizaho imitungo asahura ibya rubanda. Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugurisha udupfukamunwa ku banyarwanda bose ubu akaba akomeje gushakisha ku ngufu umukiriya w’imwe mu ndege ze.

Yaba se mama ashaka kugura iyisumbuyeho dore ko ahora ashaka kwisumbukuruza. Cyangwa isari yasumbye iseseme none kubera kwirirwa yicaye mu rugo indege yibye Abanyarwanda ziri kumuhombera? Ni agahomamunwa.

Ubwanditsi

Abaryankuna

Exit mobile version