Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame arashaka iki ku mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba?

Abantu bose barimo baribaza icyo Paul Kagame ashaka ku munzi ziri mu nkambi ya Kiziba. Noble Marara ati “Paul Kagame nta kindi ashaka mu nkambi ya Kiziba arimo gushaka impunzi yakoresheje mu gisirikare n’igipolisi ke”. 

Abo bantu Kagame ahiga akaba yarageze aho agota inkambi ngo badasohoka bamubikiye amabanga kuko baramukoreye. Noble Marara ati Kagame ntabwo ashaka ko bagenda bamena amabanga ye nk’uko abitandukanyije nawe bose barimo babikora uhereye kuri Noble Marara, Robert Higiro, James Munyandinda ngo uzi n’imbunda yarashe indege ya Habyarima aho yari ikobotse n’abandi benshi. Namwe murumva uburyo abo bantu koko babitse amabanga menshi kuri Kagame. Ariko aribeshya kuko bose ntazabafunga ngo bikunde.

Noble Marara arongera ati “ntimugire ngo hari ikindi abashakira, bamwe ngo mushobora kwibwira ko ashaka kubaha imidari”. Oya da arashaka kubohereza iwabo wa twese. Ntakindi gihembo cyava kwa Kagame, ese ko kwica atabitinya yabigize umwuga ntarundi rubategereje atari urupfu.

Impunzi nazo zirabizi naniyo mpamvu nazo zibatangira zikababuza uburyo, zikemera zigahangana n’izo ngabo za Kagame. Impunzi zibwira abo bapolisi ziti “mwahawe mission mbi, barimo barabashuka ngo mwice abavandimwe banyu, ngo mwice amaraso yanyu, murica abatutsi ku batutsi”. Ngaho namwe mubyiyumvire ku munota wa 0:20 kugera ku munota wa 0:35.

Icyo nabwira impunzi za Kiziba ariko bambabarire ntabwo ari ukubaca intege nagirango mbibutse ko iby’uko ari abatutsi ibyo Kagame ntacyo bimubwiye kubera ko n’ubundi muri Jenoside yabatanzeho ibitambo. Ibyo kwitwaza ngo ni abatutsi ngo nabareke baribeshya ahubwo nabagira inama yo gushaka ubundi buryo bwa kumurwanya.

 

Exit mobile version