Site icon Rugali – Amakuru

PAUL KAGAME AKOMEJE KWIFOTOZA I DAVOS MU NAMA YA 48 YA WORLD ECONOMIC FORUM

1.Paul Kagame yaganiriye na PM Benjamin Netanyahu ku bijyanye n’abimukira bagomba kuzanwa mu Rwanda.
a.Paul Kagame yabwiye Nenyahu ko u Rwanda ruzemera kwakira abimukira ari uko byubahirijwe n’ amasezerano mpuzamahanga.
b.Icyo bita amasezerano mpuzamahanga bivuga iki?

2.Paul Kagame yaganiriye na President wa FIFA Gianni Infantino ariko ibyo baganiriye ntibyashyizwe ahagaragara.
a.Paul Kagame yaherukaga kujya gusura ikicaro cya FIFA muri Gashyantare 2017 ndetse no mu kwezi kwa cyenda 2017 aho bivugwa ko aba yagiye kwiga uburyo yateza umupira w’amaguru imbere mu Rwanda.
b.Abandi Kagame yahuye nabo ni , Tony Blair na Madame we, Alpfa Conde n’abandi.

2.Hon Patrick Mazimpaka yitabye Imana mu bitaro byo mu Buhinde azize indwara.
a.Mazimpaka n’umwe mu bantu bakuru FPR Inkotanyi yari ifite mu abanyapolitike bayo kuva 1990.
b.Umuryango wa Patrick Mazimpaka urimo gushakisha uburyo wagarura umurambo mu Rwanda.
c.Ese Hon Patrick Mazimpaka yari yarahagaritse politike cyangwa yashyizwe ku gatebe?

3.Ikibazo cyo kwicisha abaturage inzara mu Rwanda kimaze gufata indi ntera.
a.Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Géraldine na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka baremera ko habayeho inzara mu Rwanda.
b.Society Civile yasabwe kwinjira mu kibazo cy’ubuhinzi.

4.Ese u Rwanda rumaze guhinduka Zaire ya Mobutu aho ifaranga ryataye agaciro?
a.Abacuruzi barinubira amafaranga barimo gucibwa kandi bakaba bagomba kwishyura mu madorari.
b.Abacuruzi bafite ubwoba bwo kwicwa.
b.Abakozi bacibwa umushahara batabwiwe aho amafaranga ajyanwa.

5.Abacitse kw’icumu baratabaza ko inzu zigiye kubagwaho.
a.Amafaranga Paul Kagame asesagura iyo aza gushorwa mu bikorwa remezo buri muntu yagombye kuba afite inzu nziza.

6.Umunsi w’intwali ukomeje kwibazwaho byishi.

Exit mobile version