Site icon Rugali – Amakuru

Paul Kagame akomeje kubyinira ku mubyimba Abacikacumu

ESE URUZINDUKO KAGAME AHERUTSE KUGIRIRA MURI SUDAN Y’AMAJYARUGURU MU MPERA Z’UYU MWAKA USHIZE RWABA RWARAKIRIWE RUTE N’ABACIKACUMU BO MU RWANDA?

Mu by’ukuri kuba Perezida Kagame avuga ko yahagaritse jenoside mu Rwanda yarangiza agacudika ku mugaragaro n’umujenosideri kabuhariwe nka Perezida Al Bashir ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bifatwa nko gukora mu nkovu z’abacitse ku icumu dore ko benshi muri bo batagitinya kuvuga beruye ko Kagame ariwe wabaye kabitera yo kubamarisha.

Nkuko tubizi ntushobora kuba inshuti y’umurozi utari umurozi, yewe ntushobora no kugendana n’umwicanyi utari umwicanyi. Bityo rero kuba isi yose yarahaye akato Perezida Bashir wa Sudan ya ruguru Kagame akaba ariwe usigara ashaka kwiyunga kuri Bashir ni ikimenyetso cy’uko bafite ibibi byinshi bahuriye ho birimo gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

Kurikira aka kavideo wumve uko abacikacumu babisobanura.

Jean Rukika

Exit mobile version