Intambara, kwica, gukubita, kurasa no kurwana!!! Uyu mugabo akunda intambara!!! Mu kanwa ke ntakindi kibamo uretse kurwana!!!! Mu myumvire ye yumva ko ibibazo byose bikemurwa n’intambara. Nta kindi azi uretse kurwanna. Nkuko abyivugiye ku munota wa 2:11 kugera ku munota wa 2:35. Paul Kagame ati “abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi birirwa barwana hagati yabo bakananirwa kubagezaho ibyo bagomba kubagezaho”. Paul Kagame yirirwa mu ntambara, niba umuyobozi wabo mukuru yirirwa arwana murumva bo bakora iki? Erega ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza.
Niba se Paul Kagame atabagezaho ubushobozi bwose busabwa ngo babone gukora babyaze igihugu umusaruro uhagije, uyu mugabo ngo ni Kagame aragira ngo bakore iki? Minisitiri ufite mu nshingano ze imyubakire, Paul Kagame yamubajije icyo kibazo arya iminwa avuga yisubiramo namwe mwabyiyumvira ku munota wa 4:06 kugera ku munota wa 5:45. Ati “mbere twari dufite ikibazo cy’ubushobozi, ariko ubu dufite ubushobozi burahari buringaniye…..”. Ntashobora gutinyuka kuvuga imbere ya Kagame ko nta bushobozi buhari kuko iyo haza kuba ubushobozi ntakabuza muri izo ntego baba barageze byibura ku cyakabiri cyazo.
https://www.youtube.com/watch?v=UQe6tGUxIsk
Ubushobozi bwava he kandi Kagame n’agatsiko ke basahurira mu mifuka yabo umutungo wakagombye gukora icyateza imbere cyose abaturage?? Ubushobozi bwava he kandi umwicanyi Kagame ahora mu ntambara n’abamurwanya, mu ntambara zo kwigarurira biriya bihugu byo mu karere? Ko n’ubundi bazahora mu ntambara na Kagame kubera ko icyatumye batagera ku ntumbero 2020 muriyi myaka 18 ishize ntaho cyagiye. Bazakomeza bavomere mu mu rutete muri iyi myaka 15 biyongeje mu gihe ntagihindutse muri ruriya Rwanda. Mu gihe umwicanyi Paul Kagame n’agatsiko ke bakiyobora u Rwanda. Abo bayobozi nibahumuke, bakanguke barebe impande zose ibiri kuhabera. Niba bitagenze uko bazasinzira ubutazicura.
Yanditswe na Ange Kagame