Site icon Rugali – Amakuru

Patrick Mbeko yagize icyo avuga kuri Dr. Denis Mukwege witabiriye ibiganiro byatumijwe na Tshisekedi

Patrick Mbeko yagize icyo avuga kuri Dr. Denis Mukwege witabiriye ibiganiro byatumijwe na Tshisekedi

Muganga Denis Mukwege yahuye na Félix Tshisekedi mu rwego rwo kugisha inama. Yasabye, nk’uko amaze iminsi abikora, ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Congo kugira ngo rucire urubanza ihohoterwa rikabije ryo guhonyora uburenganzira bwa muntu ryabereye muri RD Congo. Kuri iki kibazo, umuganga Denis Mukwege yunze mubyo amaze iminsi avuga.

Ariko, ndatekereza ko kuba Denis Mukwege yaratsinze igihembo cyitiriwe Nobel kitagobye kuzanwa muri iri kinamico rigamije indi migambi. Nubwo imigambi ye yamye ari nziza kandi akifashisha inama kugirango ubutumwa bwe butambuke neza, ikigaragara ni uko ukuhaba kwe kwatanze uburenganzira bwemewe ku gikorwa kidafite intego nimwe mu kugira uruhare mu mibereho myiza y’Abanyekongo. Uku kuboneka kwe kwokoreje ubutumwa bukomeye (bubi) kubanyekongo bashidikanya rwose uburemere bwiyi nama. “Denis Mukwege na we yari ahari” ibi bikaba ari ibintu bivugwa n’abantu ba Tshisekedi bishimira ko nawe yitabiriye inama, ko bivuga ko ibibera mu ngoro y’igihugu ari ibintu bikomeye byo guha agaciro. Kandi nyamara …

Nubwo numva neza imyifatire ya Muganga Denis Mukwege yo kwerekana ko adafite aho abogamiye, ndacyeka ko rimwe na rimwe ari ngomba kuvuga OYA ku bintu bimwe na bimwe. Iyo nza kuba ndi umujyanama we, nari kumubuza kujya muri iriya name i Kinshasa. Cyane cyane ko perezidansi itari imukeneye cyane ahubwo yashakaga kumukoresha mu gutambutsa ubutumwa bwa politiki hagati mu gihugu. Byongeye kandi, Mukwege ntiyogobye guhora yitabira ibintu birimo amanyanga byose  – kabone niyo byakorwa nta buryarya – nkuko abanyapolitiki na bamwe mu bagize sosiyete sivile babikora. Muri iyi Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, abantu babigize akamenyero ko gukinisha no kuryaryana aho bamwe bibwira ko: “tour oyo ekozala différent”, ariko ukuri nya kuri guhora birangira kubageraho.

Ejo twamaganye uburiganya bw’amatora tuvuga ngo “Felix ni umuvandimwe wacu”, ngo “ikibi gishobora kuzana icyiza”. Ingaruka: ibibazo bya politiki n’imibereho myiza-y’ ubukungu by’ igihugu byifashe nabi cyane. Uyu munsi, bari gukora amana bavuga ko ari mw’izina ry’ urugamba rwo kurwanya FCC na Joseph Kabila, ariko benshi bakibagirwa cyangwa bakirengagiza ko Felix Tshiskekedi ubwe ari k’ubutegetsi kubera sisitemu ya Mafia buri barimo kwamagana; twagobye kwibuka ko Tshisekedi yafatanije na Kabila mu kunyuranya n’ibyari byavuye mu matora y’abaturage yatoye Fayulu muri Mutarama 2019, ikindi kandi uyu Tshisekedi akaba yariyemeje kuba igikoresho cya Paul Kagame mu karere. Guhisha ibi cyangwa guhitamo kubyirengagiza ni bibi cyane kuri Repubulika. Bikaba btuma tutabona ukuri nya kuri kubiri kuba mu gihugu …

Dr Mukwege afite uburenganzira bwo kuvuga ko “ihuriro ritagomba kuba ihuriro rihisha abagizi ba nabi”. Ariko ikibazo nuko, Felix Tshisekedi ubwe afatinije na Kagame uri kw’isonga ry’abashinjwa na Mukwege mu gukora ibyaha ndengakamere byabaye cyangwa bibera muri Congo muri iki gihe. Muganga Mukwege yasabye Tshisekedi kugira uruhare mu gusaba kurwanya kudahana maze abakoze ibi byaha bagahanwa, ibi akaba ari ikintu cyiza cyane. Ariko ikibazo hano ni ukumenya abagomba guhanwa abaribo? Ibyishimiwe na FCC gusa cyangwa kudahanwa n’ikibaba abakoresha Kagame bakomeje kumukingira birangiza ubwicanyi nandi mabi akomeje guteza mu ntara ya Kivu imyaka n’imyaka ikaba ishize? Byifashe gute ku kibazo cya Minembwe? Tuvuge iki ku masezerano yasezeranijwe muri Goma na Tshisekedi yo guhagarika ishyirwaho ryiyi rya komine Minembwe?

Nabivuze kandi nzabisubiramo: Félix Tshisekedi ni igikoresho cya Paul Kagame ku buryo atakwibeshya gukora ibyahungabanya inyungu z’u Rwanda muri DR Congo. Keretse habaye impinduka nini, mbona bigoye kubona ko yashyigikira ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga kuri congo mubihe byubu, kandi ibi bitandukanye nibyo numva bamwe bavuga, ishyirwaho ry’ urukiko nkurwo ntiruzakemura ikibazo cya Minembwe, kikaba gifite imbaraga zindi zinyuranye kandi kirimo ibibazo bitagomba byanze bikunze kugirana isano ritaziguye n’ ubutabera …
Mubyukuri, kuva habaho ya nama ya Sun-City, ibibazo byibanze byugarije congo byafashe indi ntera kandi ubona nta ngufu zishyirwamo mu kubikemura. Hafatwa ibyemezo bibwira ko bijyanye n’ukuri guhari bakizera ko kubwa mahirwe ibintu bizagenda neza muri Congo. Ubu buryo bwo gukemura ibibazo bya Congo niryo shingiro ry’imibabaro idashira ry’abaturage ba Congo bapfuye cyangwa bakomeje kwicwa kuva mu 1999. Uburyo bumwe bwo gukora ibintu bugomba guhinduka. Uburyo bukoreshwa bwo gukemura ibi bibazo bugomba guhinduka. 

Rimwe na rimwe, hagomba kubaho disikuru y’ ukuri ivugisha ukuri gusa. Igihe kirageze cyo kwita ibintu ukoresheje amazina yabyo. Ntushobora kugira umujura, nkuko udashobora guhindura Satani Kristo. Igihe cyose twise injangwe imbwa n’imbwa imbwebwe, ntakintu kizahinduka muri congo. Nukuri igihe kirageze cyo gutandukana n’ umuco kwirengiza ukuri no kutavuga uko ibintu bimeze. Igihe cyose twashatse kubaka igihugu cya Congo hakoreshejwe inzira y’ ibinyoma, n’ uburiganya, buri igihe inzira yubakiye ku kuri iraza ikabisenya byose, ikatwibutsa ko Congo y’ubakiye ku binyoma n’uburiganya ari nk’inzu yubatse k’umusenyi.

Abanyekongo bihanganira ibintu ubundi abandi bantu bashyira mu gaciro badashobora kwihanganira, kandi ibi ntabwo ari bintu bisanzwe. Abantu bamenyereye gukora ibuntu birimo amanyanga kuburyo biruhije gukora ibintu mu buryo burimo umucyo. Ibintu byose bishobora kuganirwaho, ndetse harimo n’icyubahiro. Abanga uyu muco mubi w’ibiriho ahubwo bashaka inyungu nziza z’abakongomani bafatwa nk’ibivajuru ndetse bakanabibangira. Nkunze kunengwa kuba ntashishoza, ariko biracyakenewe kwerekana impamvu. Mu gihugu cyatakaje abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu mu myaka mike gusa, kwifatanya no gushaka kuba igikoresho cyuwateje aya mabi no gukwiza ibinyoma byagobye gufatwa nk’icyaha. Niteguye gushyigikira no guherekeza buri muvandimwe uzi neza amakosa ye kandi akansaba ubufasha kugirango ibintu bihinduke. Ubundi se, twese ntituri ibiremwa bidatunganye?

Ariko umuntu wiyemeje gukoresha ibinyoma, uburiganya na sekibi, yanga kumenya ibyangiritse yateje igihugu cyose mugihe agerageza kwemeza ko arwanira imibereho myiza yabatuye yicyo gihugu, nkeka ko uwo atazigera asobanukirwa nibyo nasobanuye haruguru. Ukuri kuze imbere ya byose maze ibindi bize nyuma. Ibi niryo hame ry’ukuri kandi birababaje niba hari uwo bibabaje …

Yanditswe na Patrick Mbeko
Ihindurwa mu Kinyarwanda na Rugali

Exit mobile version