Site icon Rugali – Amakuru

PATRICK MBEKO ARAMAGANA UKO BBC YIRUKANYE UMUNYAMAKURU IBISABWE NA FPR

Patrick Mbeko

Umushakashatsi  mubyapolitiki yerekeye ibiyaga bigari Patrick Mbeko arahamagarira abanyarwanda,abanyekongo ,abarundi n’abandi banyafurika  ndetse n’abanyapolitiki bo muri kongo gushyira hamwe bakamagana iterabwoba,kwica no guhiga bukware by’ ingoma rutwitsi ya FPR idahwema gukorera umuntu uwo ariwe wese ugerageje gushyira hanze ukuri ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR guhera muri 1990,muri Jenoside na nyuma yayo cyane cyane iyicwa n’isenywa ry’inkambi y’impunzi muri Congo kuva 1996 kugeza n’ubu rukigeretse.

Nkuko yabitangaje m’ubutumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Facebook icyamuteye gukora  amashusho ihamagarira abantu  muri rusange kwamagana ubutegetsi bwa FPR n’uruhare rwabwo mu mwanzuro wa BBC wo kuwa 07/02/2020 wo  kwirukana umunyamakuru wayo  Jacques Matand  ukomoka muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo  nyuma yaho agiranye ikiganiro na Charles Onana umunyamakuru , umushakashatsi  ku mateka na Politiki ndetse akaba afite n’umwihariko wo gukora ibitabo bitandukanye kuri  ku byaha na Jenoside yo muri 1994  na nyuma yaho; iki kiganiro muri make kikaba cyari kigamije gusobanura muri make igitabo yasohoye mu mpera z’umwaka wa 2019 cyitwa’’Rwanda,La verite sur l’operation Turquoise”. “U rwanda ukuri ku gikorwa Turquoise”.

Twabibutsa ko uy’umuco w’iterabwoba rishingiye kwirukanisha abantu ku kazi arimwe mu ntwaro ikomeye ya FPR ikoresha ifunga aho ariho hose ukuri ku bwicanyi n’ibindi byaha byose byakozwe n’ingabo zayo kwatoborera mu bigo binyuranye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo; nkuko byagenze mu gihe yakurishaga ku malisiti y’amatora mu Bubiligi bamwe mu rubyiruko rwa Jambo Asbl, Arusha aho bamwe mubakozi b’urukiko bari bashyigikiye ko ibyaha byo ku mpande zombi kubwicanyi bwabaye mu Rwanda bicukumburwa hakabaho ubutabera butabogamye birukanwe, izo n’ingero zimwe mu nyinshi.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo uhishira umurozi akakumara ho urubyaro,twe Abaryankuna twiyemeje gukubitira ikinyoma ahabona ni nayo mpamvu dusaba abanyarwanda kugira ubutwari bwo kwikiza maguyi n’imitego bya FPR bishingiye kubinyoma no guhishira ikibi babana nabyo mukazi kaburi munsi aho bakora mubigo bitandukanye kuko ukuri guca muziko ni gushye kandi twese hamwe dufatanyije tutazahwema iteka gutamaza FPR mu migambi kirimbuzi yayo.

K’ubumva igifaransa, ibyo Patrick Mbeko yavuze

Byamukama Christian

Exit mobile version