Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Mazimpaka Patrick wabaye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse akaba n’umwe mu bafashije Umuryango RPF Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yatabarutse.
Patick Mazimpaka watabarutse muri iki gitondo , Abo mu muryango we bavuze ko Patrick yaguye mu bitaro byo mu Buhinde azize indwara
Patrick Mazimpaka kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yari Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi. Yayoboye iyi komosiyo mu mwaka wa 2003 aho yaje kuva kuri uyu mwanya muri 2008 asimbuwe na Earstus J.O Mwencha. Mazimpaka kandi yabaye umujyanama wa Perezida Kagame.
Patrick Mazimpaka wanabaye umuyobozi muri AU
Patrick Kayumbu Mazimpaka yavutse ku wa 26 Mata 1948, avukira mu Rwanda. Nyuma y’ibibazo bya Politiki mbi yari mu Rwanda mu w’1959, yatumye muri 1962 ari kumwe n’Umuryango we bahungira muri Uganda.
Wikipedia ivuga ko Patrick yize amashuri yisumbuye muri Ntare School aza gukomereza muri kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bya Siyansi ijyanye n’ubutaka.
Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR hamwe no kuyihuza n’amahanga.
Mu kwa gatandatu 1992 we n’abandi, yahagarariye FPR mu biganiro bigamije gushaka ubwumvikane na Leta ya Habyarimana byabahuje n’abahagarariye amashyaka ya MDR, PSD na PL i Bruxelles.
Hari nyuma y’uko bari banaherutse kubonana na Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ubutwererane w’u Rwanda .
Uyu wo hagati niwe Patrick Mazimpaka, aha hari ku rugamba rwo kubohora igihugu
Nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha. Nubwo atubahirijwe.
Nyuma y’intambara yo kubohora u Rwanda mubari bagize ‘Cabinet’ ya mbere Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 ubwo yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.
Mpazimpaka kandi yanabaye umwarimu muri kaminuza ya Makerere nyuma aza kuyobora ishami rya Geology muri iyi kaminuza kugeza muri 1981 aho yahise ajya mu gihugu cya Kenya gukora muri kompanyi yakoraga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, aha yaje kuhava ajya muri Canada ari kumwe n’umuryango we
Source: Ukwezi.com