1.Umuryango wa Col Tom Byabagamba uratabaza nyuma y’igihe kirekire utazi ubuzima bwa Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara. a.Pastor Joy Byabagamba yaganiriye na Radio Itahuka atabariza umuvandimwe we Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara.
2.Abanyarwanda barabeshya ko Paul Kagame agiye kuyobora AU “African Union” ari amahirwe ku banyarwanda. a.Ibinyoma biragwira ngo Paul Kagame azabasha guha abanyarwanda isura nziza k’uruhando mpuzamahanga. b.Diplomacy y’u Rwanda izarushaho gutera imbere cyane cyane mu gihe Kagame azaba ayobora AU. c.Paul Kagame azabasha kugera ho atari kugera atarayobora African Union.
3.Inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda aho abaturage bakora muri VUP bakomeje kuvuga ko bakorera ubuntu batajya bahembwa. a.Abaturage bakora muri VUP bashimangira ko bakorera ubuntu”Uburetwa” ndetse bamwe bikabaviramo gupfa bazise inzara. b.Leta y’agatsiko yo iravuga ko biterwa n’uko ikoranabuhanga ritaragera hose k’uburyo ariyo mbogamizi bafite. c.Abaturage baragaragaza imbaraga nkeya kubera imibereho mibi, ikindi kandi inzara ikaza kw’isonga mu bakora muri VUP.
4.Politike ya FPR Inkotanyi iri mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda iteye inkeke abaturage a.Kuki abatugage bagomba kujya guhunika ku kagari ngo bababikire umusarururo. b.Intambara y’ibirayi irakomeje mu Rwanda kandi bagaragara ko Leta y’agatsiko nta gisubizo ifite.