Site icon Rugali – Amakuru

Pastor Gregg arabasuhuza! “Muri Uganda Turatengamaye”

Umuvugabutumwa   Pastor Greeg Schoof Nyiri Radio Amazing  Grace yahagaritswe mu Rwanda nawe ubwe akarwirukanwamo, yageneye ubutuwa abo basenganaga, ababwira ko ameze neza kandi atekanye mu gihugu cya Uganda.

Mu rwandiko rwe, Pastor Gregg Schoof agaruka ku mpamvu yirukanywe mu Rwanda ubwo yari agiye guha ikiganiro abanyamakuru agatabwa muri yombi Muri urwo rwandiko, Gregg asobanura ko Polisi yasanze nta rukiko rwabona icyo rumushinja bagahitamo kumwirukana mu gihugu.

Pastor Gregg Schoof avuga ko hari ibindi azakomeza kwandika ku kaga yaboneye mu Rwanda. Yateguje abakurikira amakuru ye ko hari urundi rwandiko ruri mu nzira.

Pastor Gregg Schoof n’Umuryango we

Mu guha intashyo abakunzi be n’abo basenganaga, n’abamusengeye, Pastror Gregg  yanabamenyesheje aho asigaye aherereye muri iyi minsi. Yavuze ako ari mu gihugu cya Uganda, ati: “Turatengamaye muri Uganda”. Yasobanuye kandi uko we ubwe, umugore we n’abana be babashije kugera muri Uganda.

Kanda hano usome urwandiko mu buryo burambuye:

Exit mobile version