NTAMAHEREZO
“Ibyiisi bisa na yo. Ni zuunguruka. Ni geendugaruke. Uko umuunsi n’ijoro bigeenda bizuungurana, n’ibihe bizuungurukana niko nabyo bigeenza.
Nuuko ibimera bigasekemera, bigapfuundikira bikayaanga, bikeera, bikuuma, bikagwa haasi bikazaaba ubutaka. Maze bikongera… bityo bityo. Birarushywa n’iiki? Bigamije iki? Bizaahereza he? Nuuko ibibyara bigasama, bikabyaara. Hakaba igihe cy’ubuhiinja, cy’ibwaana no gucuuka, cy’ubusore no gushobora kubyaara, cyo kuba ijigija, cyo gucura no gusaaza, cy’ubukaambwe, cyo gutaanga : ari byo gusubiza isi ibyaayo. Maze bikongera. Bityo, bityo… Urudaca. Nuuko amaazi y’iisi akaba nyampiinga. Ni ikinyaruka : ahora ashaaka guhuunga. Mu nyaanja igaanje, mu nyaanja ateemba agana, siho iwaabo. Ntaatuza ngo atuure mu ituuze, ariyo mpamvu inyaanja zidaseendeera. Mu gacu gake amwe akayoyokera mu kireere, keera kabaaye akazaagaruka haasi yiitwa imvura. Andi akarigita, agapfupfunuka yiitwa isooko, imigezi cyangwa ibiyaga. Maze akongera. Bityo, bityo…
Amaazianyoowe n’ibinyabuzima abimaramo igihe gito, asa naatambuka. Cyaangwa se mu gihe cy’ituutubikana akayoyokera mu kireere aho azaahera agasubira iwaabo wa mbeho. Iyo aguuye mu gitaka ari makeeya nanone aratuumuuka, yaaba meenshi akaniinda akazaavamo isooko, umugezi cyaangwa ikiyaga. Bityo reero amaazi y’iisi, yaaba uko dusaanzwe tuyaazi, cyangwa yahiinduye ishusho, ahora yiizeengurukira. Nuuko umuyaga w’iisi uhora uzeenguruka, uva aha ukageenda, ukazaagaruka. Ibyo byoose bihora bizeenguruka ubutiitsa… n’ibiindi, birajyaana he? Bigamije iki? Ntaaho. Ntaacyo.
Igihugu si kaamara. Umuryaango w’abaantu wabaanje kubaho keera nta bihugu…..
Source: Isidore Mbonigaba