Site icon Rugali – Amakuru

Alain Mukurarinda azasaba Tom Ndahiro gusaba imbabazi abacikacumu na Ingabire yirirwa atuka ryari? Igisupusupu Nsengiyumva ntacyo abaye!

Pasiteri Zigirinshuti watutse Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yabwiwe gusaba imbabazi mu maguru ma shya. Alain Mukurarinda Bernard ureberera inyungu za Nsengiyumva François umaze kwamamara nka Igisupusupu, yashyize hanze itangazo yamagana amagambo aherutse kuvugwa na Pasiteri Zigirinshuti Michel, amusaba gusaba imbabazi amazi atararenga inkombe.

Muri iri tangazo Mukurarinda agaragaza ko Zigirinshuti yatandukiriye cyane akavuga amagambo ahabanye n’inshingano ze nk’umukozi w’Imana, agakomeza avuga ko ibyo yavuze, bigize icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 161.

Mu Cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Pasiteri Michel Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu masengesho ya saa sita.

Uyu muvugabutumwa yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.

Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.

Pasiteri Zigirinshuti yatanze urugero kuri Nsengiyumva, mu magambo arimo igisa n’uburakari abwira abakirisitu ko ukwamamara k’uyu musaza wa Rwagitima kurimo imbaraga za satani, nyamara abakorera Imana bakaba batamenyekana.

Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho, aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The Bonds Tv, Zigirinshuti yongera gushimangira ibyo yavuze kuri Nsengiyumva akavuga ko aririmba iriya ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ yari ameze nk’uwafashwe n’irari ku buryo indirimbo irimo amagambo nkariya atari iyo kwihanganirwa.

Itangazo rya Mukurarinda

By’umwihariko, igiteye impungenge n’ubwoba imbere y’abakirisitu n’imbere y’umuryango nyarwanda muri rusange, ni ukubona umuntu w’umubyeyi ndetse wuzukuruje, w’injijuke nkawe, umuvugabutumwa wigisha ijambo ry’iyaduhanze twese mu ishusho yayo , aho gutanga urugero rwiza yigisha ko umuntu ari nk’undi, ahubwo afata iya mbere agatesha “ubumuntu” umuntu nkawe, bwana Nsengiyumva François amwita ‘Ikintu !’

Biragaragara nta gushidikanya ko Zigirinshuti Michel atakiriye neza uko abanyarwanda mu ngeri zose bibonyemo, bakiyumvamo bakakirana yombi Nsengiyumva François batajijinganyije kurusha uko bamwibonamo kuko, nk’uko abyivugira, n’ubwo amaze imyaka hafi 40 abwiriza, inyigisho n’indirimbo aririmba mu itorero ntibirenga umutaru.

Hari impungenge rero niba tudatabariye hafi ngo dukumire iri hanganisha Bwana Zigirinshuti Michel yadukanye hagati y’abemera nabo yita abakorana na satani ko ubwo amaze gutinyuka kwambura ubumuntu Nsengiyumva François, amwita “Ikintu”, turekeye aho tukicecekera, ejo ntiyazajijinganya kwerura akamushumuriza abakirisito yigisha amwita igisimba cyangwa icyo ntazi bityo bakumva ko kumusagarira bamuziza gusa ngo kuko yaririmbye indirimbo igakundwa mu gihugu hose ndetse ikarenga inkiko z’u Rwanda ngo kandi we nka Pasiteri atarayihaye umugisha, kumusagarira ntacyo bitwaye.

Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye, Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita ‘Ikintu gikorana na Satani ‘ kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera. Ndamusaba ko avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya.

Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo Bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.

Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita kintu, by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa amuharangamo.

Kabone n’iyo ba Bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye, ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.

Niba hari ikintu Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze amwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko. Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere.

Mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, yagaragaje ko atashimishijwe na gato n’ibyo Pasiteri Zigirinshuti yamuvuzeho.

Ati “Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”

Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Nsengiyumva yavuze ko Pasiteri Zigirinshuti yatekereje nk’inyamaswa kuko nta muntu muzima wavuga nk’ibyo yamuvuzeho.

Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero.

Reba Zigirinshuti ubwo yabwirizaga akibasira Igisupusupu

Zigirinshuti aherutse kongera gushimangira ko indirimbo ya Nsengiyumva yayihanze ameze nk’uwahanzweho

Pasiteri Zigirinshuti yavuze ko Nsengiyumva ashyigikiwe n’imbaraga za Satani

 

Nsengiyumva François yanenze bikomeye Pasiteri Zigirinshuti

https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/pasiteri-zigirinshuti-watutse-nsengiyumva-igisupusupu-yabwiwe-gusaba-imbabazi

Exit mobile version