Pasiteri Rutayisire aravuga ko mu Rwanda hari ubusambanyi bukabije ndetse n’ubwicanyi burenze kuburyo uwabugereranya na Jenoside ataba abeshye.
Iyumvire nawe iyi nyigisho ya Pasiteri Rutayisire wiyumvire ukuntu Kagame na FPR bamaze kugira u Rwanda Sodoma na Gomora. Igiteye inkeke nuko wagirango Pasitiri Rutayisire nibwo akibona ibi bintu. Ese nukwirengiza cyangwa noneho nawe yaba yavuye ikuzimo yaje ibuntu?
Ikindi Pasiteri Rutayisire yagarutse k’ ubwicanyi buri kuba mu Rwanda muri kino gihe aho buri munsi abantu bicwa ariko ntibatubwire ababishe. Kandi rero ubu bwicanyi umuntu yakongeraho nabari gupfa bishwe n’inzara kuburyo wa mugani wa Rutayisire aba bantu bari gupfa uwabigereranya nindi Jenoside iri kuba mu Rwanda ntiyaba yibeshye.
Nawe tega amatwi Rutayisire aho yivugira ko mu Rwanda ibintu bicika ubusambanyi n’ubwicanyi bikaba byugarija abana b’abanyarwanda: