Ezra Mpyisi, Pasiteri mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yitandukanyije n’iri torero abwirizamo ubutumwa avuga ko ataryemera ahubwo aribamo ashaka kugira aho abarizwa gusa, aboneraho guhishura ko yajyaga abeshya abantu ngo arabahanurira akabarya amafaranga.
Mu madini yose asengera mu Rwanda, nta na rimwe Ezra Mpyisi abona rikorera Imana, ahubwo asanga ari aya Satani nk’uko yabivuze mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda. Aha agira ati: “Aya madini yose ndayazi, nta rya Yesu na rimwe ririmo, yose ntarihuje na Bibiliya. Ariko Satani ni umukenya, ayo madini akagira ibyo avuga bya Yesu, ariko akavuga n’ibya satani. Nta rikorero Yesu wenyine rihari, nta n’irikorera satani wenyine rihari. Uba uw’Imana cyangwa ukaba uwa Satani ariko Satani we ntashaka ibyo, ashaka ko uba uw’Imana ukaba n’uwe.”
Uyu mukambwe w’imyaka 94 y’amavuko, ashimangira ko impamvu amadini agenda arushaho kwiyongera mu Rwanda, ariko uko abayashinga baba bakurikiye inyungu zabo, kandi koko akaba abakiza. Aha ninaho yahereye ahakana abiyita abahanuzi, avuga ko nawe yigeze kujya abeshya abantu agahanura bakamuha amafaranga.
Mpyisi ati: “Ni inyungu zabo, iyo wagize idini uba wakize, ni nka business. Vuga uti kuki abantu bahora bubaka amaduka muri Kigali, bubaka amashuri hirya no hino mu Rwanda? Ni urufaranga! Ni inyungu zabo kandi barashaka gukira, kandi uko arishinze niko abantu binjira, iyo binjiye n’urufaranga rukaba rwinjiye. Amadini azahora avuka! Kandi bafite Bibiliya imwe, bafite Yesu umwe. Imana ni imwe, idini igomba kuba imwe kuko n’Imana ari imwe… Biriya by’abahanuzi, ni ubuhanuzi bw’ibinyoma, sinemera ibinyoma. Ubuhanuzi bwa Bibiliya ntibabuvuga, bavuga ubwabo buri mu nyungu zabo. Barahanurira umugore bati wari inguma ugiye kubyara, ingumba zose se ntizizajyayo? Imana yagirira umugore imbabazi akabyara, bati ntureba? Baravura indwara, barakora ibitangaza babeshya, Yesu ntiyaje gukiza imibiri yaje gukiza ibitekerezo… Njye ntawe nemera ko ahanura, nemera Bibiliya. Nanjye nta buhanuzi bwanjye, mvuga Bibiliya. Ntabwo ngira, ntabwo nigeze, ariko igihe nari ntarabimenya, narahanuraga bigacika. Nabivuyemo, ariko nari igitangaza. Ukaza ngo ngwino ngusabire, ngwino nguhe imigisha kandi ntayo mfite, nkayiguha nawe ukampa urufaranga, nanjye narababeshye, nararikoze. Ariko n’ubu ndicuza, ubu sindi Mpyisi wawundi.”
Ezra Mpyisi kandi avuga ko itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abwirizamo ubutumwa, ataryemera ariko aribamo byo kugirango agire aho abarizwa. Ati: “Sinshaka kuba gahuru, gahuru ni umuntu utagira indangamuntu, utagira iwe, urara aho bwije, yagera mu gihuru akakinjiramo akakiraramo. Sinshaka kuba gahuru rero. Ariko ni iby’aha munsi y’izuba, ariko idini yanjye y’ukuri ni iyo hejuru y’izuba, ni Bibiliya. Nitwa iryo zina (umudivantisiti w’umunsi wa karindwi) ariko sinkora nkabo. Ngira itorero, ngira aho mbarizwa ariko sinkora nk’ibyo bakora, sinigisha nk’uko bigisha, nigishaga nkabo ariko sinkigisha nkabo. Ndi kumwe nabo ntari kumwe nabo. Idini nyirimo, ntacyo bantwaye n’ubu barampemba, bampa pansiyo (pension) yanjye, n’ubu nitwa Pasitoro sha, n’ubu ndashyingira…”
Ukwezi.com