Site icon Rugali – Amakuru

"PARMEHUTU iracyahari…Abaparmehutu bigira beza mukabashyira mu buyobozi, ubwo icyo bakora ni iki?" Prof Dusingizemungu

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagifite ingebitekerezo ya Jenoside nk’iyo mu ishyaka Parmehutu ry’uwari Perezida w’u Rwanda Kayibanda Gergoire nyamara baba bigize abana beza kugira ngo abaturage babatore.”
Ubwo Perezida wa IBUKA Jean Pierre Dusingizemungu yavugaga ijambo mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe urw’agashinyaguro mu murenge wa Kibirizi ahazwi nko ku Ibambiro, tariki 21 Gicurasi 2016, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside itarashira mu Rwanda ahubwo ko yanahinduye isura ndetse ubu abayihimba basigaye bakoresha ubwenge buhanitse ku buryo amategeko ahana ingengabitekerezo atabafata.
Yongeyeho ko hari tumwe mu duce tumwe tuyoborwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafite ingebitekerezo ya Jenoside ariko bakoresha uburyo burimo ubuhanga mu gukora ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.Yagize ati “hirya hariya mu Marangara ni iwabo wa PARMEHUTU n’ubu iyo PARMEHUTU iracyahari, icyo rero abo bapermehutu bigira abana beza kugira ngo amategeko atabakubita, bakigira abana beza mukabashyira no mu buyobozi butandukanye bw’inzego z’ibanze, ubu icyo bakora ni iki? Bareba umudugudu w’abacitse ku icumu aho kubashyiriramo amatara cyangwa n’imihanda ijyayo bahatereka ibijerekani bya kanyanga n’inzoga kugira ngo ejo bazabe babaye ntihazavemo umuyobozi.”Prof Jean Pierre Dusingizemungu yongeyeho ko hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahimba imibare igaragaza ko nta barokotse Jenoside bakennye nyamara bahari ndetse bizwi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “na kwa gutekinika kw’imibare turavuga tuti imibare y’abakeneye amazu ni iyi, twagera mu karere runaka twakababwira bibaye ngombwa bati ntibishoboka. Ejo bundi AVEGA yagiye mu karere ahantu ishaka gutanga mituweli izana imibare uko yari yayikoze, Meya aravuga ngo ni mugende iyo mibare ninde wayibabwiye?”
Prof Dusengizemungu Jean Pierre avuga ko hakwiye kongera hagakorwa ubushashatsi bwimbitse ku ngengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko hakanashyirwaho amategeko ahana iyo ngengabitekerezo igaragara mu buryo bwihishe.Mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 yagaragaye abantu basaga 40 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Rutsiro, bose bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Source: “PARMEHUTU iracyahari…Abaparmehutu bigira beza mukabashyira mu buyobozi, ubwo icyo bakora ni iki?” Prof Dusingizemungu .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Exit mobile version