Site icon Rugali – Amakuru

Ibyo abarinda Paul Kagame baherutse gukora mu nama y’Ubumwe bw’Afurika Addis Ababa birashimangira ubwoba Kagame asigaranye

Unburwayi bwa Kagame bwo kwikanga ibigurutse byose ko bishaka kumwica irakomeza gukura kugeza n’aho byarenze imbibi z’u Rwanda. Ejo bundi muri ya nama y’Ubumwe bw’Afurika bageze n’aho abamurinda bagenzura twa tumikro bashyira mu matwi. Abanyamakuru baraho bibajije byinshi. Bibajije niba abo basirikare bamurinda baragenzuraga ko baba bashyizemo uburozi cyangwa barebaga ko haba hari abamwumviriza. Ariko ntibashoboye kubona ibisubizo.

Ngo umwe mubasirikare bamurinda witwa Gaston bari kumwe Addis Ababa, rimwe yasanze mu nzira Paul Kagame yagombaga kunyuramo inyoni zayineyemo ahamagaza abantu bose ngo baze bahanagure amabyi y’inyoni yari aho munzira kugira ngo Paul Kagame anyure ahantu hadahumanye.

Ibi byose birerekana uburyo umwicanyi Paul Kagame atinya n’inyoni ziguruka. Atinya urupfu nkaho nawe atazapfa, abo yishe se ni bake? Aribeshya nawe azapfa kandi ntazi aho ruzamutegera. Nashake rero atuze kuko nta numwe umenya aho rumutegeye. Ubwo kandi rumugeze imbere yarusaba imbabazi ngo rube rumuretse? Ko atagira isoni n’abantu bose yohereje ngo bahure n’arwo. Nawe ruzamujyana tu!!!!

Ange Uwera

Exit mobile version