Site icon Rugali – Amakuru

Papa Francis yatumweho kubera ifoto y’umupadiri wasomye misa afungiye Jenoside

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis, yohererejwe ubutumwa n’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bitewe n’ifoto y’umupadiri wagaragaye asomana misa na Musenyeri kandi yarakatiwe azira ibyaha bya Jenoside.
Ubu butumwa bwa IBUKA, bwatanzwe na Visi Perezida w’uyu muryango, Nkuranga Egide, mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi i Nyarubuye, hari kuwa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016.
Mu minsi ishize, nibwo mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari hacicikanye ifoto ya Padiri Edouard Nturiye wakatiwe azira ibyaha bya Jenoside, ahagararanye na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bambaye amakanzu y’abasaseridoti basoma misa, ibintu IBUKA itigeze yishimira.
Ni muri urwo rwego Nkuranga Egide, muri uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu, yatumye Musenyeri Antoine Kambanda uyobora diyosezi ya Kibungo, ko yazamugereza ubutumwa kuri Papa Francis, akamubaza icyo bisobanuye kuba umuntu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yajya imbere y’abantu agahagararana na Musenyeri bagasoma Misa.
Ukwezi.com

Exit mobile version